skol
fortebet

Ibyo wamenya ku mukobwa w’umu producer wo mu ‘Ibisumizi Records’

Yanditswe: Thursday 28, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kanoheli Christmas Ruth wafashe izina rya muzika rya Chrisy Neat, ni umwe mu bakobwa barangije amasomo mu ishuri rya muzika rya Nyundo, kuri ubu akaba yinjiye mu byo gutunganya indirimbo z’abahanzi (music production) umwuga usanzwe wihariwe n’abagabo mu Rwanda.

Sponsored Ad

Nshimiyimana Théogène uzwi nka DJ Theo ushinzwe Ibikorwa bya buri munsi mu Ibisumizi Records, yavuze ko amasezerano bagiranye n’uyu mugore batayashyira mu itangazamakuru icyakora ahamya ko Chrisy Neat ubu ari gukorera muri iyi studio.

Chrisy Neat yavuze ko kwinjira mu Ibisumizi Records ari amahirwe akomeje kugira mu rugendo rwe rwa muzika. Ati “Zari inzozi zanjye no kuba nakorera indirimbo Riderman, noneho ibaze ko naba ndi gukorana nawe mu nzu imwe. Ni ishimwe rikomeye kandi inzozi zanjye zikomeje kuba impamo.”

Chrisy Neat aherutse kuvuga ko gukora indirimbo no kuzitunganya yabyize mu ishuri rya muzika rya Nyundo icyakora ishyaka ryo kubikora ariterwa n’ubuhamya bw’abakobwa bakunze kugaragaza ko gukora umuziki biba bitaboroheye mu gihe basabwa ruswa ishingiye ku gitsina.

Ni kenshi hakunze kuvugwa ko muri studio zikorerwamo umuziki bamwe ba ’producers’ basaba abahanzikazi ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo indirimbo zabo zisohoke ku gihe kandi zikoze neza.

Mu kiganiro twagiranye mu minsi ishize, Chrisy Neat yavuze ko na we aya makuru yakunze kuyumva, bityo nk’umwe mu bigaga umuziki yiha intego ko yakora ibishoboka byose abajujubijwe n’iyi mico ya bamwe mu ba ‘Producers’ bakagira aho bakorera kandi bisanzuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa