skol
fortebet

Ibyo wamenya kumukobwa mwiza wakiriwe nk’umuhanzi mushya muri KIKAC Music

Yanditswe: Monday 20, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi mushya Bwiza Emerance uherutse kwakirwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika KIKAC Music Label , menya imgabo n’imigambi azanye mu kibuga cy’muziki nk’umukobwa kugira azamure muzika Nyarwanda.

Sponsored Ad

Tariki ya 17 Nzeri 2021, nibwo Bwiza yakiriwe muri Label ya KKAC ,mu muhango wabereye Kuri Baoba Hotel I Nyamirambo aho wariwitabiriye n’umujyanama w’abahanzi Muyoboke Alex, Dj Theo umuobozi W’Ibisumizi,ababyeyi be ndetse na Mico The Best usanzwe ubarizwa muri iyi Lebal.

Tariki 21 Kanama 2021 nibwo ubuyobozi bwa KIKAC Music bwatangaje ko umukobwa witwa Bwiza Emmerance ari we watsinze irushanwa ryiswe The Next Diva Indi Mbuto rigamije kuzamura abakobwa bafite impano yo kuririmba.

Ibikorwa byo gutunganya ibihangano bye bya mbere byaratangiye, ari na ko hitegurwa kumumurikira abanyarwanda.
Umunsi wageze! Kuri uyu wa Gatanu nibwo bwa mbere Bwiza yavugiye imbere y’itangazamakuru ndetse amurika indirimbo ye ya mbere yise Available.

Yari aherekejwe n’ababyeyi be bombi, abavandimwe be babiri n’abandi babarizwa mu ruganda rw’imyidagaduro.

Umuyobozi wa KIKAC Music, Dr Kintu Mohammed, yavuze ko uyu mukobwa bamubonyemo impano n’ikinyabupfura, ari nayo mpamvu bizeye ahazaza he.
Ati “Ni umuhanzikazi w’umuhanga, ni yo mpamvu yatsinze iri rushanwa ariko n’imyitwarire ye igaragaza ko ahazaza he ari heza.”

Dr Kintu yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye bategura iri rushanwa bashakaga kuziba icyuho kigaragara mu Banyarwandakazi bitabira ibikorwa by’ubuhanzi by’umwihariko umuziki.

Ati “Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo dukemure ikibazo cy’abana b’abakobwa bake bagaragara mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda.”
Yavuze ko intero y’iri rushanwa ibisobanura neza ko ‘Impano y’umuhanzi aribwo bucuruzi bwe’, akaba ari nayo mpamvu bashaka ko uyu muhanzikazi n’abandi bafite impano nk’iye bashobora kubyaza umusaruro izo mpano.

Dr Kintu yashimiye umuryango n’ababyeyi ba Bwiza Emerance muri rusange kuko bamushyigikiye ndetse bakaba bakomeje kumushyigikira kugira ngo impano ye igaragare.
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kumurika uyu muhanzikazi bavuze ko ari iby’agaciro kuba kugeza uyu munsi umuhanzi cyangwa umuhanzikazi ufite impano ashobora gufashwa kugira ngo igere kure.
Muyoboke Alexis yakomeje ati “Ibi bintu tujya kubitangira byari bigoye. Ndashimira Kikac Music, uko bakunda umuziki, bazagera kuri byinshi dufatanyije twese.”
Yakomeje agira ati “Bwiza naramubonye, amaze iminsi aza muri studio [mu Ishusho Studio] aho mbereye umuyobozi, ni umuhanzikazi w’umuhanga kandi nabonye ko anafite ikinyabupfura, bizamufasha kugera kure.”
Bwiza yavuze ko asanzwe akunda umuziki cyane ndetse yagize amahirwe yo kugira ababyeyi bamushyigikira muri byose bakamugira inama umunsi ku munsi.

Ati “Ndashimira ababyeyi banjye kuko baranshyigikiye bakajya bangira inama, ndashimira abo dukorana muri KIKAC Music kubw’amahirwe bampaye yo gukora ibyo numva nkunze cyane.”

Karake Emmanuel, umubyeyi wa Bwiza yavuze ko umukobwa wabo yabyirutse akunda umuziki kandi bamubonyemo impano akiri umwana muto, batangira kumushyigikira no kumuba hafi umunsi ku munsi.

Ati “Bwiza, iyi mpano twari twarayibonye nk’ababyeyi, twabibonye akiga mu mashuri abanza, turabibona tugenda tubishyigikira buhoro buhoro, twe twabibonaga ko igihe kimwe hari icyo azageraho. Twamuteye inkunga rero.”

Yakomeje agira ati “Turashimira KIKAC Music imukurikirana ariko abamukurikirana cyane nitwe, turi inyuma ye nk’ababyeyi kandi turishimira ko agenda atera intambwe, turifuza ko yatera imbere akaba umuhanzi mpuzamahanga.

Ibi byashimangiwe na nyina wagize ati “Icyiza twishimira ni uko umukobwa wacu ari mu maboko meza ya KIKAC Music, ikindi navuga agira ikinyabupfura nk’umwana uva mu muryango wubaha Imana.”

Bwiza azakorana na KIKAC mu gihe cy’imyaka itatu bamwitaho kuri buri kimwe cyose kijyanye n’umuziki. Iri rushanwa ryo rizajya riba rimwe mu myaka ibiri.
Muri KIKAC Music hasanzwemo abahanzi bakomeye ari bo Mico The Best na Danny Vumbi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa