skol
fortebet

Ibyo wamenya kuri Ep Nshya y’itsinda Charly&Nina ryamaze kugaruka mu muziki

Yanditswe: Friday 28, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda rya Charly&Nina ryashyize akadomo ku ndirimbo eshanu zigize Extended Play (EP) yabo ya mbere bagiye guheraho bagaruka mu muziki mu buryo bweruye nyuma y’imyaka irenga ibiri bahagaritse gukorana nk’itsinda

Sponsored Ad

Amakuru yizewe agera kuri UMURYANGO aravuga ko Charly na Nina bamaze gukora indirimbo eshanu ziri kuri Extended Play (EP) yabo ya mbere.

Izi ndirimbo bazishyuye miliyoni 2.5 Frw zikozwe na Producer Element muri Country Records. Mu minsi iri imbere barafata amashusho y’imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi EP baririmbye mu rurimi rw’Igifaransa.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gusakara amakuru avuga ko Charly na Nina bagiye kugaruka mu muziki.

Kuva aba bakobwa bahagarika imikoranire, Nina ni we wagaragaye mu bikorwa by’umuziki aho muri Nyakanga 2021 yaririmbye wenyine mu ruhererekane rw’ibitaramo byari byateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane.

Icyo gihe Nina yahawe akazi wenyine nyuma y’uko Charly avuze ko atiteguye kugaruka mu muziki vuba.

Yaba Charly cyangwa Nina ntawigeze na rimwe avuga ku itandukana ryabo. Gusa, gucika intege nyuma y’uko batandukanye na Muyoboke Alex biri muri bimwe abantu bavuga ko byatumye aba bakobwa batandukana.

Iri niryo tsinda ry’abakobwa ryabayeho mu Rwanda rikagira igikundiro cyihariye. Bari kumwe na Muyoboke bakoze indirimbo zabaguriye ubwamamare nka ‘Indoro’ bakoranye na Big Fizzo, ‘I Do’ na Bebe Cool wo muri Uganda, ‘Owooma’ na Geosteady n’izindi.

Mu Ukwakira 2020, Muyoboke Alex yabwiye Kiss Fm adaciye ku ruhande ko mu bahanzi bose yarebereye inyungu uwo yakwishimira cyane kongera gukorana nawe ari Charly na Nina.

Ati “…Mvugishije ukuri urabizi ko ntajya mbeshya, nakorana na Charly na Nina. Kuko ibitekerezo nari mfite hari urwego bagezeho abandi bahanzi twakoranye batagezeho, nari mfite umushinga utari imyaka ibiri, itatu cyangwa itanu. Twari twararenze urwego rw’igihugu tugeze mu Karere n’ahandi batangiye kutumenya,”


Bidasubirwaho, Charly na Nina bagiye kugaruka mu muziki nyuma y’imyaka irenga 2 batuje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa