
Jamie Foxx wubatse izina muri sinema ndetse no mu muziki amaze icyumweru kirenga arwariye mu bitaro bya Atlanta muri Leta ya Georgia.
Inkuru y’uburwayi bwe yatangajwe n’umukobwa we Corinne Fox avuga ko Se amaze iminsi arwaye ariko ari kwitabwaho n’abaganga
Ati “Abaganga bari gukora ibizamini kandi baracyagerageza kureba neza ikibazo yahuye nacyo.”
Foxx w’imyaka 55 arwariye muri A iminsi muri Atlanta aho yari amaze iminsi yaragiye mu ifatwa ry’amashusho ya filime ‘Back in Action’ ahuriyemo n’abarimo Cameron Diaz na Glenn Close.
Kugeza ubu ibikorwa byo gufata amashusho y’iyi filime ya Netflix byabaye bihagaze biteganyijwe ko bizasubukurwa mu cyumweru gitaha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *