Icyifuzo cya R.Kelly cyatewe utwatsi asabirwa igifungo kiremereye
Yanditswe: Saturday 18, Feb 2023

Nyuma y’aho icyifuzo cy’umuhanzi R. Kelly wasabaga kugirwa umwere mu rubanza rwe rushya giteshejwe agaciro, abashinjacyaha bamusabiye gufungwa indi myaka 25.
Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly aherutse gusaba ko yagirwa umwere mu rubanza yaregwagamo ryo gukinisha filime y’urukozasoni umwana w’umukobwa w’imyaka 14. icyifuzo cye cyatewe utwatsi. Kuri ubu abashinjacyaha bamusabiye ko yafungwa indi myaka 25 ahamwe n’iki cyaha.
Ku wa 18 Gashyantare 2023 umucamanza wa Leta ya Chicago, Harry Leinenweber yatesheje agaciro icyifuzo cya R. Kelly wari wasabye kugirwa umwere mu rubanza rushya rwo gukinisha umwana muto filime z’urukozasoni.
R. Kelly w’imyaka 56 umwaka ushize yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 ku byaha icyenda birimo gusambanya abana no gushora mu busambanyi abagore n’abakobwa.
Uyu muhanzi mu birego bishya arashinjwa icyaha cyo gukinisha filime z’urukozasoni umwana muto, abashinjacyaha bakaba basaba ko yahabwa igifungo cy’imyaka 25 kikongerwa kuri 30 aherutse gukatirwa.
Umwaka ushize i Chicago uyu muhanzi w’umwanditsi w’indirimbo yahamijwe ibyaha bitatu byo gushora abana mu filime z’urukozasoni n’ibyaha bitatu byo gusambanya abana.
Abunganira uyu muhanzi mu mategeko bari baherutse gusaba ko habaho urundi rubanza rushya, uru rugateshwa agaciro bavuga ko umutangabuhamya mu rubanza yayobeje abacamanza avuga ko ataramenya neza niba azasaba indishyi z’amafaranga.
Iki cyifuzo nticyakiriwe n’inteko iburanisaha nyuma y’ibyumweru bibiri cyari kimaze gitanzwe. Umutangabuhamya wahawe amazina rya ‘Jane’ yavuze ko R. Kelly yatangiye kumusambanya anafata amashusho afite imyaka 14 ndetse akanafata amashusho yabyo ubwo byabaga.
Umucamanza Mukuru w’urukiko, Leinenweber yagize ati “Kuba Jane n’umwunganizi we batekereje ko bashobora gusubizwa indishyi ntibisobanura ko yabeshye mu buhamya bwe.”
Uru rubanza biteganyijwe ko ruzakomeza ku wa 25 Gashyantare 2023. R. Kelly aramutse ahawe ibi bihano bishya byo muri Chicago byazatuma uyu muhanzi asohoka muri gereza afite imyaka 100.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *