skol
fortebet

Icyo Imana yatangije iragisohoza:Kecapu abwiye abavuze ko ubukwe bwe butazaba

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filime Mukayizere Jalia wamenyekanye nka Kecapu muri Filime yuruhererekane ya Bamenya yagarutse kubavuze ko ubukwe bwe butazaba barimo n’uwo bahuriye muri Sinema ababwira ko icyo Imana yatangije igisohoza yihaniza abakomeje kugereranya inkuru ye n’iya Bijoux bahuri muri Sinema.

Sponsored Ad

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2022 ni bwo Kecapu yakoze ubukwe na Mutabazi Jean Luc bari bamaze imyaka 10 bakunda.

Ni ubukwe butavuzweho rumwe cyane kuko kuva muri Gicurasi 2022 yamwambika impeta ya fiançailles abantu batabyemeraga babifataga nka filime arimo gukina.

Byagiye bifata indi ntera kugera aho abantu batangira na we kumubwira ko ubukwe bwe butazaba, abandi bakumubwira ko azamera nka mugenzi we bakinana muri Bamenya, Bijoux bivugwa ko yahise atandukana n’umugabo nyuma y’igihe gito bakoze ubukwe.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi Tv, Kecapu mu mvugo yumvikanamo uburakari, yasabye abantu kugabanya imitekerereze mibi kandi ko uko wakifuriza umuntu ikintu kibi atari ko gihita kimubaho.

Ati “Abantu bajye bagabanya imitekerereze ipfuye, bagomba no kugira ibintu bizima batekereza, bajye bareka no guhora batekereza ibintu bibi ku muntu, kuko kunyifuriza ikintu kibi ntabwo kizambaho kuko ngo wowe ubishaka, kizaba kuko Imana ariko yabigennye.”

Yaniyamye abantu bafata inkuru ya Bijoux bakayigereranya n’iye, icya mbere ngo si impanga ye ikindi ngo n’abantu bifatiye ku gahanga Bijoux ariko nyamara nta wuzi ikibazo yagiranye n’umugabo we.

Ati “Abantu bafata inkuru ya Bijoux bakayisanisha n’iyanjye, ese mbere hose Bijoux ababwira uko yitwa yigeze ababwira ngo mfite impanga yitwa Kecapu? N’impanga zimwe na zimwe ntabwo zihuza ubuzima, ikindi ntibigeze bumva Bijoux ajya imbere y’itangazamakuru ngo agire icyo abivugaho.”

“Bajye bavuga baziga kandi niba abantu bagiranye ibibazo bajye bareka kujya ku ruhande rumwe ngo bihe umuntu, bihaye Bijoux ntibazi ukuri kw’ibintu bye n’umugabo we, bampe amahoro rero byibuze njye na Bojoux ntibatubonye, hari ukuntu abantu baba ari inshuti bahorana bya hafi, ibyo ntabwo babituziho, ntibatuzi mu gakungu, bampe amahoro.”

Ngo ni benshi bagiye bagera ubukwe bwe intorezo bavuga ko butazaba, abandi bamwita ikirara n’ibindi, nyuma yabwo ngo bamubwiye ko ari umunyamahirwe.

Ati “Hari abantu benshi bumvaga ko ubukwe butazaba kubera ko, ubundi se bwaba gute uriya ni ikirara, abasitari ntabwo bubaka, ngo bizahita bimera nk’ibya Bijoux namubwira iki, ngo cyokora uriya musore na we arahubutse. “

“Ubukwe bwarabaye bambwira ukuntu ndi umunyamahirwe kuba nkoze ubukwe ntarozwe, ariko naravuze ngo Imana yagennye ko ngomba gukora ubukwe izanandinda, yarandinze ubukwe buraba, buba bwiza cyane.”

Kecapu kandi yanahishuye ko hari umukinnyi wa filime nyarwanda na we wavuze ko ahubutse, kandi nyamara ngo na we abonye ayo mahirwe yayasamira hejuru.

Ati “Hari umuturage umwe turakorana, aba muri sinema, yaravuze ngo ndahubutse. Ngo ndahubutse Mana wee, uzi iyo agira ayo mahirwe na we agahubuka nkanjye? Uzi ukuntu yirirwa azenguruka, ahahaha! Ntabwo nsetse kubera ko ari mu bintu bijagaraye ariko nsetswa n’ibyo bintu bye.”

Kecapu ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bakunzwe ndetse n’izina rye rikaba rimaze gutumbagira muri sinema, ubu akunzwe muri filime y’uruhererekane itambuka kuri YouTube ya Bamenya n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa