skol
fortebet

Icyo Muyoboke avuga niba ashobora gutereta Charly cyangwa Nina

Yanditswe: Monday 30, Oct 2017

Sponsored Ad

Muyoboke Alex,umugabo uvugana imbanduko akaba rurangiranwa mu bajyanama bakoranye n’abahanzi b’ibikomerezwa mu Rwanda afite mu biganza bye itsinda rya Charl&Nina amaze kugeza ku rwego ruhambaye, avuga ko adashobora kuvanga akazi n’urukundo.
Muyoboke ashimirwa akazi amaze gukorera aba bakobwa babanjirije ibirenge byabo muri Guma Guma aho bafashaga abahanzi mu gutunganya amajwi ibi bizwi nka Back Up.Mu myaka amaranye na Charly&Nina bamaze gukora ibikorwa bifatika bireberwa mu (...)

Sponsored Ad

Muyoboke Alex,umugabo uvugana imbanduko akaba rurangiranwa mu bajyanama bakoranye n’abahanzi b’ibikomerezwa mu Rwanda afite mu biganza bye itsinda rya Charl&Nina amaze kugeza ku rwego ruhambaye, avuga ko adashobora kuvanga akazi n’urukundo.

Muyoboke ashimirwa akazi amaze gukorera aba bakobwa babanjirije ibirenge byabo muri Guma Guma aho bafashaga abahanzi mu gutunganya amajwi ibi bizwi nka Back Up.Mu myaka amaranye na Charly&Nina bamaze gukora ibikorwa bifatika bireberwa mu indorerwamu y’ibihango n’ibitaramo bamaze gukora.

Yabambukije inyanja ngari abagarura mu bihugu biri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bakora ibikorwa bitandukanye. Bakoze amajwi n’amashuho y’indirimbo ziri ku rwego rwo hejuru kandi zakunzwe na benshi kugeza bemeranyije no kumurika Album ya mbere.

Muyoboke ntashobora guhirahira atereta Charly na Nina
Iki kibazo nawe wakigira niba koko Muyoboke adashobora gutusha atereta Charly cyangwa Nina!Ni ikibazo asubiza asimbuka ariko yumvikana nk’uwihaye umurongo mushya mu kazi ke gakunze gusaba kwihanga no gutegereza kugeza igihe umuhanzi amenyekaniye.

Avuga ko adashobora kuvanga amarangamutima ye cyangwa se urukundo n’akazi kuko ngo byazana umwiryane hagati y’abakobwa bakorana.Akomeza avuga ko atahirahira akora ikosa ryo gutereta Charly cyangwa se Nina.

Aganira na CFM yabivuze muri aya magambo ati”Ntago wakorana n’abakobwa ngo nurangiza utangire gutereta umwe muri bo cyangwa se bose, icyo gihe akazi kaba gapfuye ndetse nta n’icyo mwakorana ngo mutere imbere.”

Yunzemo ati”Ibyo mujye mubiharira Clement na Knowless nibo nabonye bakoze gutyo bigakunda gusa ntago bihira bose.”

Aba bakobwa bari mu myiteguro yo kumurika album ya mbere.Tariki ya 1 Ukoboza 2017 nibwo Charlotte Rulinda wamamaye nka Charly na mugenzi we Fatuma Muhoza wiyise Nina bazashyira kumugaragaro Album yabo ya mbere bise ‘Imbaraga’.Ku mpapuro zamamaza iki igitaramo bigaragara ko kizabera mu mugi wa Kigali mu mahema ya “Camp Kigali”.

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi wo mu gihugu cya Uganda wakunzwe mu myaka amaze akora muzika, niwe wamaze kwemezwa nk’umushyitsi mukuru uzatarama ubwo itsinda rya Charly na Nina bazaba bamurika Album yabo ya mbere kuva bakwiyegurira muzika nk’uwuga.

Alex Muyoboke aherutse kubwira UMURYANGO ko bitari byoroshye kuganira na Juliana ariko ko babanje kumwumvisha indirimbo bitiriye Album bise ‘Imbaraga’ akumva ari nziza kandi ko nayo ikubiyemo ubutumwa bumeze nk’uburi mu ndirimbo ye yise ‘Women’.Iyi ndirimbo yatumye Juliana yigarurira imitima ya benshi anahabwa ibikombe.

Ibiciro byo kwinjira, Mu myanya isanzwe ni ibihumbi 5frw. Mu myanya y’icyubahiro ni 10000 Frw.Ni mu gihe abantu umunani bazicarana ku meza amwe mu manya y’icyubahiro bazishyura 150000frw.


Ibitekerezo

  • Ndashi

    mira Muyombo Thomas K’umwazuro mwiza wafashe Imana izabigufashemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa