Icyubahiro cyanyu n’ubuzima bwanyu bizarindwa n’imbaraga zanyu - Sheilah Gashumba ahanura abakobwa
Yanditswe: Saturday 20, Sep 2025
Umunyamakuru, umunyamideli akaba n’umushoramari ukomeye muri Uganda, Sheilah Gashumba, yongeye kugarukwaho cyane nyuma y’uko hasakaye amashusho ya BBC Africa Eye yiswe “Death in Dubai”, yavugaga ku bucakara bwo kujyanwa mu bihugu byo mu Barabu bugamije gusambanya abakobwa. Abatari bake ku mbuga nkoranyambaga bamuhuje n’iyi nkuru bitewe n’uko aherutse gusaba abakobwa gutinyuka kwinjira mu bucuruzi bw’inzoga, ibintu byakemanzwe n’ababibonye.
Uyu mukobwa w’imyaka 28 ntiyigeze aceceka. Yasobanuye ko ari guharabikwa n’abanyapropaganda batazi ko ubuzima abayeho abukesha gukora cyane no kutajya mu nzira z’ibyoroheje.
Yibukije abantu ko kuva kera yaharaniraga uburenganzira bw’umukobwa, anerekana ubutumwa aherutse gusangiza abamukurikira, aho mu 2022 yari yibajije impamvu amatsinda y’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bajyanwaga muri Dubai na Qatar, asaba ko habaho kubahiriza umutekano wabo.
Sheilah yasobanuye ko mu rugendo rwe rwo gushaka imibereho yahisemo kunyura mu bikorwa byinshi bitandukanye. Yatangiye gukora akiri umwana, ku myaka 8 agaragara kuri WBS TV aho yahembwaga amafaranga 80,000 ku cyumweru, akanabona impano ituruka ku kwigana abahanzi nka Blu3. Avuga ko ari se wamutoje gukora cyane, kwizigamira no kwirinda inzira z’amanyanga kugira ngo ejo hazaza he hazabe heza.
Mu butumwa bwe bwuzuye amarangamutima, Sheilah yasabye abakobwa bakiri bato kudakomeza kumusiga ibara ahubwo bakigira ku rugendo rwe. Yagize ati: “Ntimugakoreshe ubunebwe nk’impamvu, mukwiye kwigira ku rugendo rwanjye. Njya gukora mu tubari kuva saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo buri ku wa Gatatu, ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru. None ubu nanjye ndakora nka DJ. Hari bamwe batabasha no kugurisha inyanya mu isoko, ariko mukavuga ko njye ncuruza ubuzima byoroshye! Iyaba byoroshye mba njya mu biruhuko buri munsi.”
Yakomeje agaragaza ko ubuzima bwe bugaragara ku mbuga nkoranyambaga bwuzuye ibikorwa byinshi bikomeye, ku buryo inshuti n’umuryango we bahora bafite impungenge ko ataruhuka cyangwa ngo afate igihe gihagije cyo kurya. Ati:
“Abakurikira ubuzima bwanjye bazi neza uburyo nkora cyane. Umuryango n’inshuti bahora bambwira ko nakagombye kuruhuka kuko akazi ko kuba MC, gukora mu tubari no kuba DJ gatuma mbura umwanya wo kurya neza no gusinzira bihagije.”
Uyu mukobwa wamamaye cyane mu bitangazamakuru bya Uganda yongeye gushimangira ubutumwa bwe bushishikaje ku bakobwa bato, abasaba guharanira kwiyubakira ejo hazaza hadashingiye ku gushukwa.
Yagize ati: “Mukore cyane nta mpamvu zo kwitwaza. Ntimwemere gukoreshwa nabi cyangwa kugwa mu bishuko. Icyubahiro cyanyu n’ubuzima bwanyu bizarindwa n’imbaraga zanyu ubwanyu.”
Sheilah Gashumba, uherutse no kwinjira mu mwuga wo kuvanga umuziki (DJ), yahaye abakobwa batuye muri Uganda no hanze yayo ubutumwa bw’ukuri bw’uko gukora cyane ari wo musingi w’ubuzima bwubakiye ku cyubahiro, aboneraho kunenga abamuharabika aho kumwigiraho.
Sheilah Gashumba yanenze abamusebya aho kumwigiraho
Yagiriye inama abakobwa bakiri bato, yo gukura amaboko mu mufuka bagakora kuko aribwo bazabasha kwiyubahisha no kwirinda ababashuka
Gashumba aherutse no kwinjira mu bijyanye no kuvanga imiziki
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *