skol
fortebet

Ifoto ya LeBron James afashe ku nda ya Rihana ikomeje kuvugisha benshi ku Isi

Yanditswe: Monday 26, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ifoto y’icyamamare muri NBA, LeBron James, yavugishije benshi nyuma yaho ahuriye n’umuhanzikazi Rihanna i Paris mu birori bya Paris Fashion Week, maze akagaragara arimo akorakora inda ya Rihanna witegura kwibaruka ubuheta.
Nyuma y’uko bahuriye i Paris, Rihanna n’inshuti ye ya kera, LeBron James, bavugishije benshi, nyuma y’uko uyu mugabo agaragaye akorakora inda ya Rihanna.
LeBron James yishimiye gutangira ubuzima bwo hanze y’ikibuga nyuma yo gusoza Shampiyona ya NBA, aho yagaragaye mu (...)

Sponsored Ad

Ifoto y’icyamamare muri NBA, LeBron James, yavugishije benshi nyuma yaho ahuriye n’umuhanzikazi Rihanna i Paris mu birori bya Paris Fashion Week, maze akagaragara arimo akorakora inda ya Rihanna witegura kwibaruka ubuheta.

Nyuma y’uko bahuriye i Paris, Rihanna n’inshuti ye ya kera, LeBron James, bavugishije benshi, nyuma y’uko uyu mugabo agaragaye akorakora inda ya Rihanna.

LeBron James yishimiye gutangira ubuzima bwo hanze y’ikibuga nyuma yo gusoza Shampiyona ya NBA, aho yagaragaye mu imurikamideri rya Louis Vuitton i Paris.

Mu murwa mukuru w’Ubufaransa, ni ho yahuriye n’inshuti ye kuva kera, Rihanna, na we yari yitabiriye ibi brori byo kumurika imideri.

Ku ikubitiro aba bombi bagaragaye bahoberanye urugwiro ari rwose, ndetse LeBron James ahita atangira kumukorakora ku nda asa n’umwongorera amagambo.

LeBron James yagaragaye akorakora inda ya Rihanna ukuriwe

PageSix yatangaje ko benshi batatunguwe no kuba ibi byamamare byahuriye mu birori cyangwa no kuba bahoberanye, ahubwo batunguwe n’uburyo LeBron James yakorakoye ku nda ya Rihanna kandi atari we wayimuteye.

Ibyo LeBron James yakoze byavugushije benshi harimo n’ababimunengeye

Aya mashusho akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko ibyo LeBron James yakoze ataribyo kabone nubwo asanzwe ari inshuti ya Rihanna. Mu gihe abandi bavuga ko ibyo yakoze ari gusuzugura A$AP Rocky wateye inda Rihanna.

Bamwe bavuze ko LeBron atarakwiye gukora ku nda ya Rihanna kuko atariwe wayimuteye

Abandi kandi bavugaga ko iyaba ibyo LeBron yakoze akora ku nda ya Rihanna biramutse bibaye ku mugore we Savanna James undi mugabo akamukorakora ku nda akuriwe nawe byamubabaza. PageSix ikomeza ivuga ko Rihanna ku giti cye atigeze abigiraho ikibazo kuko nawe yagaragaye amwenyura ubwo Lebron yamukoraga ku nda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa