skol
fortebet

Ifoto ya Miss Kayibanda Aurore n’umukunzi we ikomeje kuzamura amaragamutima ya benshi[IFOTO]

Yanditswe: Tuesday 21, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Aurore Kayibanda wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2012 , uheruka kwambikwa impeta n’umuherwe utuye muri Amarika , yongeye kwerekana n’umukunzi we ku mbuga nkoranyambaga bizamura amaranga mutima ya benshi bamukurikira bamwereka ko bamushyigikiye kandi bishimiye intabwe yongeye gutera.

Sponsored Ad

Miss Aurore yifashishije ifoto arikumwe n’umukunzi we bitegura kurushinga maze ayisangiza abamukurikira ku rukuta rwe rwa instagram akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 229, yerekana ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye n’agatima, maze benshi mubamukurikira ntibatinze kumwereka ko ko bishimiye intawe ya ka 2 yateye yo kongera kwambikwa impeta .

Akimara gusangiza abamukurikira iyi foto Anita Pendo n’umwe mubahise berekana ko babishimiye iyi ntabwe ya nyambinga wakunzwe na benshi mu banyarwanda Miss Kayibanda maze agira ati” Ndakwishimiye cyane Sis” .

Ku ya 18 Mutarama nibwo hasakajwe amafoto ya Miss Aurore Kayibanda yabwikwa bwa kabiri n’umuherwe wo muri Amarika nyuma y’imaka isaga 2 atandukanye na Egide Mbabazi wari wamwambitse impeta ya mbere.

Nta makuru menshi aramenyekana kuri uyu musore wambitse impeta Aurore , gusa bivugwa ko ari umuherwe wo mu Rwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika.

Nyuma yo kwambikwa impeta kandi hasakajwe andi makuru ko mu gihe Aurore yari mu Rwanda ko yari kumwe n’uyu musore wa mwambitse impeta mu bihe bitandukanye, bose baje baturukanye muri Amarika aho bombi basanzwe batuye.

Kayibanda yari yarambitswe impeta mu 2018 ubwo Mbabazi Egide yasabaga uyu mukobwa ko barushinga.

Mu 2021, uyu mukobwa yifashishije imbuga nkoranyambaga yaje gutangaza ko yatandukanye na Mbabazi ndetse ahishura ko agiye kwandika igitabo ku buzima bw’urukundo yanyuzemo.

Icyakora mu minsi ishize, uyu mukobwa yabajijwe iby’icyo gitabo avuga ko yaje gusanga yahitamo kwandika igifitiye Abanyarwanda benshi akamaro kurusha ikimureba wenyine.

Ku rundi ruhande aherutse kubwira abamukurikira ko ari mu rukundo nubwo atahishuye ngo ahamye ko ari urw’umusore bitegura kurushinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa