skol
fortebet

Ifungwa ry’igitaramo cya Ish Kevin ryateje impaka zikomeye hagati y’uyu muhanzi n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali wagihagaritse

Yanditswe: Monday 21, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Immpaka zikomeje kuba nyinshi kumbugankoranyambaga zatewe n’ifungwa ry’igitaramo ‘The love drunk concert’ cyari cyatumiwemo umuraperi wo muri Nigeria Ycee kikaza gufungwa ku munota wa nyuma n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Ni igitaramo cyahagaritswe kitarangiye, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugahamya ko cyari kiri guteza urusaku mu gihe uyu muhanzi we yatangaje ko cyahagaritswe na Mpabwanamaguru Merard Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ku giti cye.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ish Kevin yagaragaje ko kumuhagarikira igitaramo byamuhombeje amafaranga atari munsi ya miliyoni 20 Frw, nyamara yari afite ibyangombwa byo kugitegura yaba ibyo yahawe n’Umujyi wa Kigali n’ibyo yahawe na Polisi.

Ni ubutumwa burebure Ish Kevin yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agaragaza ko akeneye ubutabera nyuma y’icyo yise akarengane yakorewe.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashinjwaga guhohotera uyu muraperi, bwgaragaje ko iki gitaramo cyahagaritswe kuko uyu muhanzi n’ikipe bakoranaga bananiwe kugenzura urusaku rwavaga mu gitaramo.

Bwifashishije ibaruwa bwamwandikiye bumwemerera gutegura igitaramo, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bweretse Ish Kevin ko yananiwe kubahiriza ingingo ya gatatu ijyanye no gukumira urusaku.

Ish Kevin utari unyuzwe n’igisubizo cy’Umujyi wa Kigali nawe yongeye kubabaza uburyo bwifashishijwe hapimwa urusaku. Ati “Ese haba hari igikoresho cyakoreshejwe hapimwa urusaku? Niba hari ikigero twahawe cy’urusaku tutazarenza tukaba twararungeje mwatumenyesha.”

Ni impaka ndende ziri kubera ku rubuga rwa Twitter, abiganjemo aho bafite aho bahuriye n’umuziki bakomeje gusaba Umujyi wa Kigali koroherana n’abahanzi.

Ernesto Nisingizwe wabaye umunyamakuru w’imyidagaduro yagize ati “Mwari mubizi ko ari igitaramo atari ibirori byo mu rugo, kuki mwamuhaye ibyangombwa? Ese ni gute mupima urusaku? Ubutaha mwajya muha agaciro umwanya, imbaraga n’ubushobozi baba bashyize mu bikorwa byabo.”

Umuhanzi Kivumbi we yagaragaje ko bibabaje kuba igitaramo cya mugenzi we cyarafunzwe kubera urusaku mu gihe na saa yine z’ijoro zari zitaragera.

Abantu benshi ntibishimiye ibyo umujyi wa Kigali wakoze bakaba bifuza ko uyu muhanzi yahabwa ubutabera.

Iki gitaramo cyari cyatumiwemo umu raperi uturuka mu gihugu cya Nigeria uzwi nka Ycee bagiye no gufata amashusho y’indirimbo bakoranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa