Igisubizo cya Trump ku mbabazi yasabwe na P Diddy uherutse gukatirwa
Yanditswe: Tuesday 07, Oct 2025
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko umuhanzi w’icyamamare Sean “Diddy” Combs yamusabye imbabazi nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano no gutwara abantu bajyanwa mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina.
Trump yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, aho yavuze ko abantu benshi bamusabye imbabazi, harimo n’abanyamuziki b’inararibonye. Yagize ati: “Yego, na Diddy yigeze kunyegera ansaba imbabazi. Ariko turacyasuzuma ibijyanye n’urubanza rwe.”
Perezida Trump yakomeje avuga ko azaganira n’Ubushinjacyaha bwa Leta (Department of Justice) mbere yo gufata icyemezo cya nyuma.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, mu rubanza rwe, urukiko rwahamije Diddy ibyaha bibiri byo gutwara abantu kugira ngo bajye mu bikorwa by’uburaya, ariko runamugira umwere ku byaha bikomeye yaregwaga harimo icuruzwa ry’abantu mu rwego rwo gusabwa gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cy’ubufatanye mu bikorwa by’imitwe y’ubugizi bwa nabi.
Ku itariki ya 3 Ukwakira 2025, urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine n’amezi abiri, ndetse rumutegeka kwishyura amande angana $500,000. Igihe yamaze afunze mbere y’urubanza cyabariwe mu gihe azamara muri gereza.
Abanyamategeko be bavuze ko bazajurira, bavuga ko urubanza rutanyuze mu mucyo, ndetse ko umucamanza “yari nk’umucamanza wa 13 mu itsinda ry’abacamanza.”
Perezida Trump yavuze ko atarafata umwanzuro wa nyuma ku mbabazi Diddy yasabye, ariko ashimangira ko azabitekerezaho. “Ntabwo buri muntu usaba imbabazi azibona, ariko hari abo ubona ko koko bakwiye andi mahirwe.”
Ibi byashyize impaka mu banyamerika, bamwe bakavuga ko byaba bidasanzwe kubona Perezida aha imbabazi umuntu ufite amadosiye akomeye mu byaha by’imibonano mpuzabitsina.
Kuri ubu, Diddy ari muri gereza yo muri Leta ya New Jersey, aho yoherejwe kugira ngo abashe no gukurikiranwa mu ivuriro ry’abagororwa bafashwa kureka ibiyobyabwenge.
Abari hafi ye bavuga ko Diddy yifuza guhindura ubuzima, ndetse agashaka gusaba imbabazi ku byaha byose byamushinjwaga mu bihe byashize.
Perezida Donald Trump yavuze ko agisuzuma umwanzuro wo guha imbabazi P Diddy

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *