skol
fortebet

Igisupusupu yasohoye indirimbo yo gushima Imana yakoranye n’abakobwa beza[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 16, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye ku ndirimbo " Igisupusupu” yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Shimwa Mana’, yafashijwemo n’abakobwa beza , ivuga ko abantu badakwiye kwiyihuza no kuba yari amaze igihe afunze, ahubwo ngo igaruka ku buzima bw’umuziki we mbere na nyuma y’uko abonye abamufasha.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi ku wa 26 Kanama 2021 yarekuwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare nyuma y’igihe yari amaze akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 13. Yemerewe kuburana ari hanze.

Nyuma yo kuva muri gereza yahise akomeza ibikorwa bye by’umuziki, ahera ku ndirimbo yise ‘Shimwa Mana’.

Ni indirimbo irimo amagambo umuntu ashobora kuvuga ko yavomye inganzo mu buzima yari abayemo muri gereza.

Gusa, uyu muhanzi avuga ko ntaho bihuriye. Ahubwo ko ari indirimbo yari asanzwe afite yarayanditse ashaka gushima Imana yamukuye ku cyavu.

Yabwiye INYARWANDA, ati "Iyi ndirimbo yanjye yari ikiri mu gaseke. Nari narayikoze mbere y’uko ntabwo ari cyo kibazo. Njyewe indirimbo yanjye nakubwiye ko yari ibitse iri mu gaseke. Rwose n’iyo ntahura na biriya bibazo yari gusohoka, kubera ko nshimira Imana aho yankuye n’aho ingejeje.”

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye kubera umuduri we, avuga ko ashima Imana yamukuye muri gereza. Ariko ko inganzo y’iyi ndirimbo yumvikanisha aho Imana yamukuye ubwo yaririmbiraga amafaranga 100 Frw ubu akaba ageze muri za miliyoni.

Nsengiyumva yavuze ko ari muri gereza, yateye isengesho asaba Imana kumwigaragariza.

Ati “Naravuze ngo ariko Mana wa Mana we ndabizi uriho kandi n’ubu izahoraho niba uziko nakoze iki cyaha [Abisubiramo] wanyishe nte kwandavurira kuri iyi si yawe.”

“Niba uziko kandi ntabikoze wankuye mu nzu y’imbohe nk’uko wakuyemo ba Derilla...Imana inashimwe cyane.”

Avuga ko akimara gutera iri sengesho, Imana yamwigaragarije mu nzozi imubwira ko bidatinze azajya ku rukiko akaburana kandi agatsinda. Ati “Kandi koko niko byabaye.”Nsengiyumva yasohoye amashusho y’indirimbo yise “Shimwa Mana”


‘Igisupusupu’ avuga ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubuhamya bugaragaza ko ntaho Imana itakuvana

Refe:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa