skol
fortebet

Ihere ijisho amafoto utabonye yaranze ubukwe bwa Byiringiro Lague na Kelia[Amafoto]

Yanditswe: Wednesday 08, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 7 Ukuboza 2021 nibwo Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague yakoze ubukwe na Uwase Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana, ni ubukwe bwitabiriwe n’umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu by’umutekano akaba na perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe wemeye kububakira.
Ubukwe bwa Byiringiro Lague na Uwase Kelia bwagombaga kuba ku ya 4 Ukuboza ,ariko bwimurirwa ku wa 7 Ukuboza 2021 kubera umukino APR FC yahuyemo na RS Berkane tariki (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 7 Ukuboza 2021 nibwo Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague yakoze ubukwe na Uwase Kelia bamaze imyaka igera muri 4 bakundana, ni ubukwe bwitabiriwe n’umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu by’umutekano akaba na perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe wemeye kububakira.

Ubukwe bwa Byiringiro Lague na Uwase Kelia bwagombaga kuba ku ya 4 Ukuboza ,ariko bwimurirwa ku wa 7 Ukuboza 2021 kubera umukino APR FC yahuyemo na RS Berkane tariki ya 5 Ukuboza muri Maroc.

Ku munsi w’ejo Kuwa Kabiri ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana mu birori byabereye muri Luxury Palace iri ahazwi nka Norvège.

Ubukwe bwa Byiringiro Lague na Uwase Kelia bwitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe; Perezida wa Police FC, ACP Rangira Bosco; Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel n’abandi bo muri iyi kipe barimo umutoza wayo mukuru, Mohamed Adil Erradi.

Byiringiro Lague yari agaragiwe na Butera Andrew nka ‘parrain’ mu gihe yari yambariwe n’abo bakinana barimo Nshuti Innocent, Rwabuhihi Aimé Placide, Ruboneka Jean Bosco, Mugunga Yves, Nsabimana Aimable na Buregeya Prince.

Umunyezamu wa AS Kigali, Ntwari Fiacre, Kapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio na mugenzi we, Nsabimana Eric ‘Zidane’ bari mu batashye ubukwe bwa Byiringiro Lague.

Gen James Kabarebe yashimiye Byiringiro na Uwase ku ntambwe bateye, avuga ko nubwo atabatwereye ariko azabubakira.

Ati “Uyu munsi naje kubashyigikira ku giti cyanjye, atari nk’Umuyobozi wa APR FC kuko barahibereye, ahubwo kuko muri abana banjye. Ntabwo nabatwerereye kuko iyo mbatwerera, byose byari gusigara muri ibi biri hano kandi ntabwo mubitahana. Nimutuza, muruhutse, nzabubakira kandi neza.”

Uretse ababyeyi n’inshuti z’umuryango wa Byiringiro Lague n’uwa Uwase Kelia bashimiye aba bageni bakanabagenera impano, mu bandi babagabiye harimo Team Manager wa APR FC, Maj Guillaume Rutayisire wabahaye inka.

Umunyamakuru wa siporo kuri RBA, Nkurunziza Ruvuyanga Emmanuel, na we yahaye Byiringiro Lague inka, avuga ko yayimwemereye bari muri Maroc ubwo yamusabaga gutsinda igitego. Uyu mukinnyi w’imyaka 21 ni we watsinze igitego APR FC yabonye imbere ya RS Berkane nubwo umukino yawutsinzwe ibitego 2-1 ntigere mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Munyaneza Jacques ‘Rujugiro’ ufana APR FC, yahaye Byiringiro Lague isake izajya imubyutsa akajya mu myitozo.

Mu mpera za Nzeri uyu mwaka ni bwo Byiringiro na Uwase Kelia basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

Yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitandatu muri 2020/21.

Kuri ubu, akunze gukina yambaye ‘casque’ imurinda umutwe kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse ubwo yakubitwaga inkokora n’umukinnyi wa Kenya ubwo yakinaga n’Amavubi muri Nzeri, byatumye amara amezi abiri adakina.




Umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed, yashimiye Byiringiro Lague ku ntambwe yateye

Umutoza wungirije wa APR FC, Jamel Eddine Neffati, yitabiriye ubu bukwe ari kumwe n’umukunzi we

Abakinnyi ba APR FC bahaye impano Byiringiro Lague n’umufasha we


Perezida w’Icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe yashimiye Byiringiro na Uwase Kelia ku ntambwe nshya bateye

AMAFOTO:ISIMBI.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa