Ihere ijisho amafoto yaranze ubukwe bwa Issa New Boy wamamaye nk’inyogo ye(AMAFOTO)
Yanditswe: Tuesday 29, Mar 2022

Habiyaremye Jean Pierre uzwi ku kumazina abiri ariyo Issa New Boy na Inyogoye, yasabye anakwa umugore we Manishimwe Nikuze Daphorosa banasezerana mu idini mu birori byaranzwe n’udushya twinshi kubera umunezero.
Ni ibirori byabaye mumpera z’iki cyumweru dusoje ku ya 26 Werurwe 2022 , bibera mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ahantu hafite ubwiza nyaburanga umuntu wese yakwifuza gutemberera.
Issa New Boy wamaze gusezerana n’umugore we Nikuze Daphorosa imbere y’amategeko n’imbere y’Imana banafitanye n’umwana umwe w’umukobwa, mu byishimo byinshi yavuze ko ubukwe ari kimwe mubintu yifuzaga kuva kera atarazi ko bizashoboka. Kuri ubu ari mu munezero udasanzwe nyuma yo kubona ko inzozi ze zibaye impamo.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago akaba ari nawe wagize uruhare rukomeye mukugeza Issa New Boy kunzozi ze zo gukora ubukwe ,Issa yavuze ko yishimiye gukora ubukwe ndetse ashimira yago cyane nk’umuntu afata nka papa we kandi ufite uruhare mubuzima bwe bwa buri munsi.
Mu magambo yavuze yumvikanaga akoresha imvugo ze zisekeje yavuze ko ikintu cyamutunguye cyane ari ukubona umugore we yabaye mwiza birenze uko yaramuzi ati’ Mfite ubwoba ko hagize umuzungu uza yantwarira umugore yamwitiranyije nuwe kubera imisatsi umugore wange afite.
Ibi birori byaranzwe n’ibyishimo byinshi byagaragaraga kumaso ya burumwe wese waraho, biza kuba akarusho ubwo umuhanzi uzwi nka Social Mulla yasusurutsaga abari bitabiriye uwo muhango mu ndirimbo ze zikunzwe na benshi akunze kwifashisha aririmbira abashyingiranwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *