skol
fortebet

Ihere ijisho amafoto yaranze umuhango wo gutaga ibihembo bya The Choice Awards’ byegukanwe abarimo Knowless, Miss Jolly, Jay Polly[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 14, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryacyeye ryo ku wa 13 Werurwe 2022, nibwo Isibo TV yakoze umuhango wo gutanga ibihembo ku nshuro ya kabiri bya ‘The Choice Awards 2021’ wabereye muri Onomo Hotel mu Mujyi wa Kigali. M.IRENE niwe wari uri kutwakirira abantu ku itapi itukura ! Aho ibyamamare bitandukanye mu myambaro y’ikirori byitabiriye muhango wo gutanga ibi bihembo, wabanjirijwe no kwakira ibyamamare banyura ku itapi itukura (Red Carpet) buri wese avuga uko yiyumva mbere y’uko ibihembo bitangwa. Ibirori byo (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryacyeye ryo ku wa 13 Werurwe 2022, nibwo Isibo TV yakoze umuhango wo gutanga ibihembo ku nshuro ya kabiri bya ‘The Choice Awards 2021’ wabereye muri Onomo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

M.IRENE niwe wari uri kutwakirira abantu ku itapi itukura !
Aho ibyamamare bitandukanye mu myambaro y’ikirori byitabiriye muhango wo gutanga ibi bihembo, wabanjirijwe no kwakira ibyamamare banyura ku itapi itukura (Red Carpet) buri wese avuga uko yiyumva mbere y’uko ibihembo bitangwa.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo byayobowe n’abanyamakuru ba Isibo Tv barimo Murenzi Emmanuel [Emmalito], Bianca, Phil Peter na M. Irene.

Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya kabiri, bigizwe n’ibyiciro 13 harimo n’igihembo cyiswe ‘Icon Award’, cyahawe umuraperi Jay Polly.

Muri ibi bihembo harimo ibyiciro byakuwemo ibindi byongerwamo, mu rwego rwo kubinoza neza.

Ibihembo bya ‘The Choice Awards’ ni ngarukamwaka, bitegurwa n’ikipe ngari y’abanyamakuru bakora ikiganiro ‘The Choice Live’, kimwe mu biganiro bikunzwe kuri Televiziyo Isibo.

Bifite intego yo gushyigikira urugendo rw’umuziki w’u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no kubashimira ibyo bamaze gukora mu ruganda rw’imyidagaduro.

Ibi bihembo byatanzwe hashingiwe ku Kanama Nkemurampaka kari gafite amajwi 40% n’abafana bafite amajwi 60% byose bikaba 100%.

Kimwe cya kabiri cy’amafaranga yinjijwe n’umuhanzi cyangwa se undi wese muri ibi bihembo binyuze mu matora, azayasubizwa hanyuma andi agume mu maboko ya Isibo.

Urutonde rw’abegukanye ibihembo The Choice Awards:

1. The Most Valuable Player

Uwatsinze: Byiringio Lague

Nyuma yo gutwara iki gihembo yashimye Isibo Tv yateguye ibi bihembo, ashima umuryango we n’abafana be bakomeza kumuba hafi umunsi ku munsi.

Yavuze ko yakuze adafite inzozi zo gukina umupira w’amaguru, ariko ‘Mama ni we wanshyigikiye kugeza ku nzozi zanjye’.

2. The Choice Female Artist of the year

Uwatsinze: Butera Knowless

Muri uyu mwaka, Knowless yasohoye Album yise ‘Inzora’ ndetse aherutse gusohora indirimbo ‘Bafana bafana’ yakoranye n’abaraperi Bull Dogg na Fireman.

Ishimwe Karake Clement wavuze mu izina ry’umugore we, yashimye abantu bose bamushyigikiye mu muziki we, abafana n’abantu bose bakomeje gukorana nawe. Ati “Nibwo agitangira, mwakoze kumuba hafi muri iyo myaka yose.”

3. The Choice Male Artist of the year

Uwatsinze: Niyo Bosco

Nicyo gihembo cya mbere uyu muhanzi yegukanye kuva atangiye umuziki.

Uyu muhanzi yakiriye iki gihembo ahamagara ku rubyiniro ababyeyi be [Se na Nyina]. Yavuze ko ashima abantu bose bamushyigikiye mu muziki we. Avuga ko iki gihembo ari izindi mbaraga mu rugendo rw’umuziki we.

Se wa Niyo Bosco, yavuze ko ashimishije n’igikombe umwana we yegukanye. Avuga ko yakiriwe neza kuva ku munota wa mbere.

Avuga ko yakomeje gutekereza yibaza neza icyiciro umuhungu we ahatanyemo. Ati “Ndabashimiye mwese. Ntaho yagiye aracyahari.”

Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n’Ubuterankunga muri Bralirwa, Patrick Samputu yavuze ko Bralirwa izakomeza gushyigikira imyidagaduro mu Rwanda.

4. The Choice Video Director of the Year

Uwatsinze: Oskados Oskar

Yavuze ko yegukanye iki gihembo avuye gufata amashusho y’indirimbo. Ashima abasore barimo Easy Cut n’abandi bamufasha muri uru rugendo rwo gutunganya amashusho.

5. The Choice Video of the year


Uwatsinze: Eva ya Davis D

Akimara kwakira iki gihembo, uyu muhanzi yashimye buri wese wamushyigikiye mu muziki, anashima abategura ibi bihembo. Ati “Bantu banjye ndabakunda cyane.”

6. The Choice Actress of the Year

Uwatsinze: Bijoux

Munezero Aline [Bijoux] ni umukinnyi wa filime y’uruhererekane yitwa ‘Bamenya’. Aherutse kurushinga n’umuhanzi Lionel Sentore.

Uyu mugore yavuze ko atavuka ko uyu munsi cinema yamaze gutera imbere kugera ku rwego rwiza aho buri wese yifuza, ariko ngo hari intambwe yamaze guterwa.

7. The Choice Actor of the year

Uwatsinze: Clapton Kibonke

Nyuma yo kwegukana iki gihembo, yavuze ko ashima Imana. Yanashimye abakinnyi ba filime bagenzi be, ahereye kuri Rusine na Seburikoko. Yavuze ko hari ugushyigikirana mu bakina filime.

Rusine bakinana filime, yavuze ko kuba Clapton atwaye igihembo ari kimwe nk’uko nawe yaba atwaye iki gihembo.

8. The Choice Dancer of the Year

Uwatsinze: Jordan Kallas

9. The Choice Influencer of the Year

Uwatsinze: Miss Mutesi Jolly

Nyuma yo kwegukana iki gihembo, Miss Jolly yavuze ko yishimye. Avuga ko ibi ari ikimenyetso cyo kubaho ubuzima bufite intego binyuze mu guhindura ubuzima bw’abandi, wifashishije imbuga nkoranyambaga n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n’itangazamakuru.

Miss Jolly yashimye abo bari bahanganye, avuga ko bashoboye. Yabwiye abakobwa bagenzi be ko bashoboye, bakwiye guhaguruka bagakurikiza inzozi zabo.

10. The Choice Dj of the year

Uwatsinze: Dj Brianne


Byukusenge Esther uzwi nka Dj Brianne yavuze ko muri we yiyumvishaga ko iki gihembo aza kucyegukana.

Avuga ako amaze gucurangira ahantu hanyuranye harimo Togo, Senegal, Dubai n’ahandi. Avuga ko yahize abakomeye muri uyu mwuga. Ati “Ese Diallo ari he? Dj Marnaud nawe yanze kwirirwa aza.”

Uyu mukobwa yabajije abateguye ibi bihembo niba koko bazahabwa ku mafaranga bakoresheje mu gihe cy’amatora yaberaga kuri internet. Avuga ko yishimye.

11. The Choice New Artist of the year

Uwatsinze: Chris Eazy

Uyu musore ubarizwa muri Giti Business Group yahigitse Confy, Ariel Wazy,

Symphony Band na Okama.

2. The Choice Fashion Designer

Uwatsinze: Mika Fashion House

13. The Choice Gospel Artist of the year

Uwatsinze: Itsinda rya Vestine na Dorcas

Igihembo cyakiriwe na Niyo Bosco ubandikira indirimbo. Yavuze ko iki gihembo ari umusaruro w’uruhare yagize mu gushyigikira iterambere ry’umuziki w’aba bakobwa. Avuga ko indirimbo yabandikiye zakomeje izina ryabo.

14. The Choice Icon Award

Uwatsinze: Jay Polly

Iki gihembo cyakiriwe n’umuhanzikazi Marina bakoranye indirimbo zirimo ‘Umusaraba wa Joshuah’.

Marina yavuze ko ari iby’agaciro kuri we kwakira iki gihembo cya Jay Polly. Yashimye abafana ba Jay Polly bakomeje kumuba hafi.

Uyu muhanzikazi yavuze ko Jay Polly yari ‘umuntu mwiza’, avuga ko hari byinshi amwibukiraho birimo n’imibanire yabo ya buri munsi yabaranze. Umunyamakuru Bianca wa Isibo TV wayoboye uyu muhango mu gice cyo kwakira abegukanye ibihembo

Mika Fashion yegukanye igihembo cy’inzu y’imideli yahize izindi [Cyakiriwe na Mika]

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague yegukanye igihembo ’Most Valuable Player’

Niyo Bosco niwe wakiriye igihembo cy’itsinda Vestine na Dorcas- Avuga ko ari umusaruro w’ubufatanye

Dj Brianne yahigitse bagenzi be yegukana igihembo cya Dj w’umwaka-Avuga ko bagenzi be batinye kwitabira ibi birori

Brianne yahawe umwanya avanga umuziki mu kugaragaza ko iki gikombe yari agikwiriye

Avuye ku rubyiniro, Brianne yagiye gusuhuza Miss Mutesi Jolly na Tanga Design

Chris Eazy yabaye umuhanzi mushya w’umwaka. Aha yari kumwe n’ikipe ngari y’abamufasha mu muziki

Umuyobozi wa INYARWANDA.COM, Ngiruwonsanga Claude yashyikirije igihembo umuhanzi Chris Eazy uzwi mu ndirimbo ’Amashu’

Umubyinnyi Jordan Kallas yahize bagenzi be bari muri uyu murimo

Umuhanzi Afrique uzwi mu ndirimbo ’Agatunda’ yanyuze benshi muri ibi birori

Umukinnyi wa filime Munezero Aline [Bijoux] yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime w’umugore w’umwaka

Producer Oskados Oskar yegukanye igihembo cy’uwatunganyije indirimbo z’amashusho w’umwaka

Abaraperi Fireman na P FLa basusurukije itangwa ry’ibihembo ’The Choice Awards 2021’

Miss Mutesi Jolly yapfumbatishije amafaranga umuraperi Fireman

Mugisha Emmanuel [Clapton] yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime mwiza w’umwaka, aha yari kumwe na Rusine

Clapton yashimye abakinnyi bose yahurije muri filime ’Umuturanyi’ barimo Umutoniwase Nadia uzwi nka ’Muganga’

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 yahawe igihembo cy’umuntu uvuga rikijyana w’umwaka wa 2021

Umunyamakuru akaba n’umushabitsi Bianca

Dj Waxy yavanze umuziki muri ibi birori bikomeye

Umunyamakura Isibo TV, M Irene wayoboye umuhango wo gutanga ibi bihembo

DJ Phil Peter yayoboye itangwa ry’ibi bihembo, akananyuzamo agasusurutsa abantu

Umuhanzikazi Marina yakiriye igihembo cyahawe umuraperi Jay Polly bakoranye indirimbo ’Umusaraba wa Joshua’

Umuhanzikazi Marina yaririmbye mu birori byo gutanga ibihembo indirimbo ’Agafoto’ yakoranye na Phil Peter

Uhereye ibumoso: Ishimwe Karake Clement, Director Gad n’umuhanzi Nemeye Platini [Platini] Umuhanzi Davis D yegukanye igihembo ku bw’indirimbo ye ’Eva’. Igihembo yagishyikirijwe n’umushoramari

Mugunga Christian ufite kompanyi yise ’Kigali Dates’

Niyo Bosco yegukanye igihembo cye cya mbere. Yagishikirijwe n’Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Patrick Samputu

Ababyeyi ba Niyo Bosco bavuze ko batewe ishema n’umuziki we

Rukundo Patrick [Patycope] ari kumwe n’umuhanzi akaba n’umushabitsi Mugunga Christian

Umuyobozi wa Isibo Tv, Kabanda Jean de Dieu yashimye Bralirwa ku bwo gutera inkunga iki gikorwa binyuze mu kinyobwa ’Miitzig’

Umuhanzikazi Butera Knowless yegukanye igihembo. Cyakiriwe n’umugabo we Ishimwe Karake Clement

Producer Ishimwe Clement yashimye Director Gad wakoze indirimbo nyinshi za Knowless


Byari ibyishimo bikomeye ku muhanzikazi Marina, Aristide Gahunzire, Juno Kizigenza, umukinnyi wa filime Assiah

Ati “Iki gikombe ni icyanyu [Abafana]. Imana ikomeze guha iruhuko ridashira umuvandimwe.”

Abatumirwa b’imena barimo umuyobozi mukuru wa ISIBO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa