skol
fortebet

Ihere ijisho uburanga bw’umukobwa wibera muri America uvugwa mu rukundo na Yagoforreal[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 27, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Yagoforreal uri mu banyamakuru bahagaze neza mu myidagaduro nyarwanda akaza no mu ba ‘Youtubers’ b’imbere mu gihugu cy’u Rwanda, yafashe umwanya atomagiza inkumi yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Michigan, nayo imusubiza itazuyaje imurata ubukaka no kuba umugabo w’agatangaza.

Sponsored Ad

Urukundo ni kimwe mu bintu bikomeye kandi kiryoha ndetse uwo rwafashe biragora kurwigobotora, kuruhisha bikaba iby’iminsi mbarwa, uwahiriwe narwo agatuza agatera imbere agatunga agatunganirwa.

Abakundana hari amagambo babwirana akora k’umutima agasukura roho agasubiza uturemangingo mu mwanya watwo, ayo umuhanga wo hambere w’umunyarwanda yasesenguye akayakubira mu ijambo rimwe ryitwa ‘imitoma’.

Yagoforreal nawe akaba ariyo yifashishije arata umwari wibera Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Rudakangwa Charly Esther ariko ku mbuga nkoranyambaga akoresha ‘Charlyesthy_19’.

Yagoforreal yagize ati:”Nakwandika igitabo cyose ku munsi wawe, uzi neza ibyo njye nawe twanyuranyemo, ukwiye byose mwamikazi, ubaye umwaka wose n’iminsi micye, ndishimira ubuzima bwawe kandi ni igihango cyacu, Charly ramba ubuntu bw’Imana bukubeho iteka ryose.”

Ni imitoma itondetse neza imwe ushobora gutera n’uwari agiye gushyingirwa agakuramo ikanzu akagukurikira, mwaba mutari mu rukundo akifuza ko murujyamo ibyo byatumye Charly nawe amusubiza atanyuze ku ruhande amurata ubukaka anamushima kuba umugabo w’agatangaza.

Charly ati:”Reka Imana ihabwe icyubahiro imyaka yindi myinshi, Imana ijye iteka iha umugisha umutima wawe utagereranwa, urakoze cyane ku bw’imirimo y’amaboko yawe n’ibindi byose, icyo nakubwira uri umugabo utikoraho.”

Benshi mu babonye ubu butumwa bagaragaje ko batewe ishema na Yagoforreal na Charly, basa n’abemeza ko bari mu munyenga w’urukundo nk’umunyamakuru wa Tv/Radio10 wahise amurata amashimwe agira ati:”Imana izabubakire.”

N’abandi bagaragaje bifashishije utumenyetso twifashishwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bakozwe ku mutima nibyo Yagoforreal yakoze barimo Chita, Pizzo, Aline Gahongayire n’abandi banyuranye.

Yamutomagije undi nawe amurata ubukaka no kuba rudasumbwa


Utumenyesto tw’imitima twavugije ubuhuha yaba kuri banyirubwite n’ababakurikira banahaye umugisha urukundo rwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa