skol
fortebet

Ihere ijisho uburanga bw’umunya-Australia wabaye umukunzi wa Harmonize ugiye kuza mu Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 04, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Briana Jai usanzwe arumunyamideli wabigize umwuga muri Australia , uheruka mu rukundo n’umuhanzi Harmonize ategerejwe mu Rwanda mu minsi ya vuba .

Sponsored Ad

Biravugwa ko Briana agiye gukorera uru rugendo mu Rwanda bitewe n’inshuti ye magara yitwa Nadia nayo ituye muri Australia ariko ikaba amaze iminsi mu Rwanda.

Uyi nshuti ye yatangaje ko ko uyu mukobwa usanzwe azamara ibiruhuko bye mu Rwanda.

Ati “Briana agiye kuza mu Rwanda mu gihe byibuza cy’amezi abiri, aje mu biruhuko ndetse ni naho azizihiriza umunsi mukuru we w’amavuko. Uretse ibyo azaba ari no kwiga Igihugu ku buryo bikunze yanahashora amafaranga kuko ubwo twavuganaga twatekerezaga n’uko twakwimukira inaha.”

Nadia yavuze ko uretse kuruhukira mu Rwanda no kureba aho yashora imari, binashoboka ko bahagira mu rugo ha kabiri.

Ati “Njye namaze gushima inaha ni heza, na Briana namusabye ko yaza akahareba, nahashima nawe nawe hari imishinga twavuganye dushobora kuhakorera."

Uretse ibi ariko byitezwe ko hari ibikorwa by’imyidagaduro azagaragaramo, birimo kuhafatira amashusho y’indirimbo, n’igikorwa kizahuza ibyamamare mu Rwanda.

Briana utegerejwe i Kigali yari amaze igihe acuditse na Harmonize, umwe mu bahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Inkuru z’aba bombi zari zimaze igihe zica ibintu mu itangazamakuru ariko amakuru aheruka avuga ko batandukanye nubwo icyo bapfuye kitagarutsweho cyane.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa