skol
fortebet

Ihere ijisho uburanga bw’umunyarwandakazi uri guhatanira ikamba rya Miss Africa Arizona (Amafoto)

Yanditswe: Tuesday 01, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Ishimwe Sandra Elyse usanzwe utuye muri Leta Zunze ubumwe ari mu bakobwa umunani bari guhatanira ikamba rya Miss Africa Arizona ritangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sponsored Ad

Iri kamaba rihabwa umwe mu bakobwa b’abirabura muri iyo Leta. Iri kamba rigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu kuko byatangiye mu 2018.

Sandra Elyse Ishimwe ahatanye n’abakobwa barimo uwo mu Burundi, Ghana, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo[RDC], Tanzania, Sierra Leone, Nigeria na Kenya.

Sandra Elyse Ishimwe uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa afite imyaka 23 ubu aba muri mu Mujyi wa Phoenix muri Arizona.

Yavukiye mu karere ka Nyaruguru aba ari naho akurira. Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane iwabo babyaye.

Ubwo yari akiri muto, yabonye amahirwe yo kujya kwiga mu Bushinwa nyuma aza kuhava ajya kuba muri British Guiana muri Amerika y’Amajyepfo. Nyuma nibwo yaje kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Arizona ari naho aba kugeza ubu.

Akunda gutembera, kunguka inshuti nshya, gusoma ibitabo ndetse no kuzamuka imisozi. Ubu ari kwiga ibijyanye no kumurika imideli ndetse no gukina filime muri John Casablancas Modeling & Acting Agency. Arimo no kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuzima.

Uyu mukobwa avuga neza Ikinyarwanda, Igishinwa, Icyongereza ndetse n’Igifaransa.

Mu 2019 Umutoni Joyeuse ukomoka mu Rwanda, yagizwe igisonga cya mbere cya Miss Africa Arizona. Uyu yari afite umushinga ujyanye no gukorera ubukangurambaga abana b’abakobwa bo muri Afurika yose bakunze guhura n’ihohoterwa.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryatangiye mu Ukuboza umwaka ushize rizasozwa muri Mata uyu mwaka.

Gutora Sandra Elyse Ishimwe bisaba kwishyura amadorali abiri. Ushaka guha amahirwe uyu mukobwa uhagarariye

Kumutora kanda hanohttps://www.votesforme.net/delegate...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa