skol
fortebet

Ihere ijisho uburanga bwa Dj Uncle Waffles wasusurukije abantu i Kigali kakahava(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 09, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

ngelihle Zwane wamamaye nka Uncle Waffles uturuka muri Afurika Yepfo wari umaze iminsi ategerejwe i Kigali yasusurukije abantu karahava mu gitaramo cyahuje ada Dj batandukanye ba hano mu Rwanda.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Gicurasi 2022 Uncle Waffles nibwo yagaragaye mu gitaramo cyari cyabereye i Kinyinya ahazwi nko kuri nka Mez Park.

Ni igitaramo cyaranzwe n’ibyishimo ndetse kitabiriwe na benshi biganjemo urubyiruko n’aba Dj ba hano mu Rwanda bagaragaye ku rubyiniro nabo basusurutsa abantu barimo Dj Rusam na Higa bishimiwe na benshi kuko kuvanga imiziki kwabo babihuzaga no kubyina, Dj Toxxyk uri mu abagezweho muri iyi minsi, Dj Kalex, Dj Pyfo ndetse nabandi batandukanye bari bitabiriye.
Uncle Waffles wari umushyitsi mukuru muri icyo gitaramo cyari icya aba Dj gusa yasusurukije abari bitabiriye mu njyana ya ’Amapiano’.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 wataramiye Abanya-Kigali, yavukiye muri Eswatini ari naho yakuriye mu buzima butoroshye ariko aza kwimukira muri Afurika y’Epfo ari naho abarizwa uyumunsi.

Uyu mukobwa umaze kugira izina rikomeye mu kuvangaimiziki muri Afurika yepfo yahishuye urugendo rw’ubuzima bwe kugeza abaye umu Dj avuga ko yabanje kuba umunyamakuru.

Ati “Reka nsubire inyuma gato muri Swaziland, nari mfite ikiganiro kuri Eswatini TV, icyo gihe nibwo natangiye kwifashisha ibikoresho byo muri studio ntangira kwimenyereza ku giti cyanjye. Mu by’ukuri ntangira ibyo kuvanga imiziki ntabwo nari nzi ko nzajya ncuranga Amapiano, nifuzaga gucuranga Afro-house.”

Uncle Waffles uretse kuvanga imiziki nawe yanyuzagamo akabyina ndetse yagaragaje ko yishimiye kuba ari mu Rwanda.

Abari bitabiriye igitaramo baranzwe n’umunero no kwizihirwa bidasanzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa