skol
fortebet

Ihere ijisho Uburanga bwa Natasha wegukanye ikamba rya Miss South Africa 2023[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Natasha Joubert yegukanye ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo 2023, ahigitse abandi bagenzi be bari bahanganye nyuma y’igihe kinini arishaka.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yambitswe ikamba ku ya 13 Kanama 2023, mu birori byabereye SunBet Arena, Time Square i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Mu kwezi kwa Gicurasi nibwo hari hatangajwe abakobwa 30 batangiye urugendo rwo gushaka ikamba muri iri rushanwa. Aba baje kuvamo 18 bakomeje mu kindi cyiciro baje kuvamo 12 nabo bavuyemo barindwi bahataniye ikamba.

Aba barindwi bahataniye ikamba barimo uwitwa Anke Rothmann, Bryoni Govender, Homba Mazaleni, Jordan van der Vyver, Melissa Nayimuli, Nande Mabala na Natasha Joubert.

Aba bakobwa barindwi batoranyijwemo uwegukana ikamba batangiye ari 12, bane baza gusezererwa mu gihe undi yikuye mu irushanwa nyuma yo gushinjwa na bagenzi be biganye kuba yarababuzaga amahwemo bakiri ku ntebe y’ishuri.

Bamaze iminsi ibikorwa byose babamo mu mwiherero bitambutswa imbonankubone kuri televiziyo mu kiganiro kivuga ku buzima bwabo cyari cyiswe ‘Crown Chasers reality show’.

Uyu mwaka muri iri rushanwa abagore bafite abagabo bari bemerewe guhatana, mu bageze mu cyiciro cya nyuma umeze atyo ni Van der Vyver.

Natasha Joubert wegukanye ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo, akomoka mu ntara ya Gauteng. Uyu mukobwa azitabira amarushanwa arimo Miss Universe mu 2023 izaba mu Ugushyingo na Miss Supranational mu 2024.

Natasha yagaragiwe na Bryoni Govender wabaye Igisonga cya Mbere ndetse na Nande Mabala wabaye icya Kabiri.

Uyu mukobwa yavutse ku wa 23 Nyakanga 1997 bivuze ko afite imyaka 26.

Mu 2020 yari yabaye Igisonga cya Kabiri cya Nyampinga wa Afurika y’Epfo icyo gihe ikamba ryegukanywe na Shudufhadzo Musida, muri uwo mwaka yatoranyijwe nk’ugomba guhagararira Afurika y’Epfo muri Miss Universe ndetse aza kwitabira iri rushanwa mu 2021.

Natasha Joubert afite impamyabumenyi mu by’ubucuruzi yakuye muri Boston City Campus and Business College mu 2020. Asanzwe ari umushabitsi mu by’imideli cyane ko ari nyiri sosiyete ihanga imideli yitwa Natalia Jefferys.

Uyu mukobwa yatangiye kwitabira amarushwa y’ubwiza mu 2016 ubwo yajyaga muri Miss Globe South Africa akanegukana ikamba uwo mwaka. Yahagarariye igihugu cye ku rwego rw’Isi aza kubasha kuza muri batanu ba mbere.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa