skol
fortebet

Ihere ijisho uburanga bwa Oprah wabyaranye na Katauti uri munzira yo gukora ubukwe n’umusore wa 4[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Irene Uwoya benshi bazi ku izina rya Oprah kubera filimi yakinyemo yitwa iryo zina, yavuze ko yemeranya n’abatari bake bamwita ko ari ishitani “Jini” bitewe n’ubwiza bwe nawe ubwe yibonaho.

Sponsored Ad

Oprah kuri uyu munsi Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, yasangije abakunzi be amafoto ubona ko ari mu birori maze abwira abakunzi be ko ari kwitegura ubukwe bwe. Ni inkuru yasamiwe hejuru n’abantu batandukanye, kuko yahise inemezwa na Wasafi Tv, ivuga ko Irene Uwoya agiye gukora ubundi bukwe.

Ubwo yaherukaga gukora ubukwe, yari yabugize ibanga ariko amafoto y’uyu mugore w’icyamamare byarangiye akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye barimo abo bahuje umwuga wo gukina filime bamwifuriza kuzagira urugo rwiza.


Mu kiganiro yigeze kugirana n’ikinyamakuri cyo muri Tanzania, Irene Uwoya wahoze akundana na nyakwigendera Ndikumana Hamad wamenyekanye nka Katauti,yavuze ko iyo ari mu cyumba arimo kwisiga amavuta, yireba mu kirori,agaterwa ubwoba n’ubwiza afite.

Uyu mugore yavuze ko ubu bwiza bwe butagira akagero yibonaho bumutera kwemeranya n’abandi ko ashobora kuba ari ishetani atari umuntu.

Ibi Uwoya yabitangaje nyuma y’iminsi mike bamwe mu bakunze be muri Tanzania bamwise shitani ku mbuga nkoranyambaga kubera ubwiza bwe.

Mu mwaka ushize, Uwoya yatangarije imwe muri televiziyo zo muri Tanzania ko akunze koga amata kugira ngo arusheho kugira ubwiza.

Irene Pancras Uwoya yamenyekanye mu Rwanda nyuma yo kurushingana n’uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana muri 2017.

Aba bombi baje gutandukana, ibinyamakuru byinshi birimo n’ikitwa The Citizen byanditse ko batandukanye ku mpamvu z’uko uyu mugore yari inshoreke y’abahanzi batandukanye ariko uwagarusweho cyane yari Diamond.

Ku wa 28 Ukwakira 2017 yakoze ubukwe n’uwitwa Dogo Janja ariko urukundo rwabo ntirwamara kabiri baza gutandukana atangira ubuzima bushya mu rukundo rwe.

Tariki ya 26 Ukwakira 2019, ku nshuro ya gatatu yakoze ubukwe n’umuzungu bwaciye agahigo ko guhenda muri Tanzania kuko bwatwaye agera kuri miliyoni mirongo inani z’amashiringi ya Tanzaniya (80,000,000).

Irene Uwoya yamamaye muri filime zakunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba nka Oprah yamwitiriwe, Hazard, One Blood,Mid Night,Peace of Mind, Tanzanite, Kalunde The Dream, Pretty Girl n’izindi zakanyujijeho mu myaka yashize.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa