skol
fortebet

Ikimero n’ubwiza budasanwe bwa Beyonce byazamuye amaragamutima ya benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 15, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Abakunzi b’umuhanzikazi Beyonce bongeye gucika ururondogoro kubera ubwiza bwe butajya busubira inyuma n’imyambaro yari yambaye ibugaragaza neza.

Sponsored Ad

Binyuze mu bitangazamakuru binyuranye n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye, ubwiza bwa Beyonce bwongeye guhagarika ibintu ndetse bimwe mu binyamakuru byanditse bitangarira ubwiza afite n’imyaka amaze kugira igera kuri 40.

Yari yambaye imyambaro iteye amabengeza yakozwe n’abadozi b’abahanga by’umwihariko mu byerekeranye n’imideli bafite uburambe bw’imyaka 49 bakora imirino yo gutunganya imyambaro no kwambika abantu bo mu nzu ya Alexandre Vauthier mu gihughugu cy’u Bufaransa.

Ijipo ndende isatuye ku ruhande igaragaza ikimero niyo Beyonce yari yambaye iri mu ibara ry’icyatsi gishashagirana, hejuru yari yambaye umwenda umwegereye w’umukara ugaragaza, mu gatuza he yari yambayemo umukufe w’umulinga wa diyama, kimwe n’impeta ku ntoki ze n’inkweto ndende z’umukara zibanzirizwa ku birenge n’udukomo turabagirana twambarwa ku maguru.

Ubwiza bwa Beyonce bukunze kuvugisha benshi

Mu kwezi gushize kuwa 04 Nzeri 1981 ni bwo Beyonce yabonye izuba, ubu yujuje imyaka 40

Refe:dailymail.com

Ibitekerezo

  • Kuki abagore/abakobwa bifotoza bashaka gushyukwisha abagabo kandi batari bubahe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa