skol
fortebet

’Imana yakunze Abanyarwanda ibaha abayobozi beza’ Min Kaboneka

Yanditswe: Sunday 25, Dec 2016

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyizweho n’Imana kandi bukaba ari yo bukorera, bityo ko budashobora gutererana Abanyarwanda muri byose bahura na byo.
Yabitangaje kuri uyu wa 24 Ukuboza 2016, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Chorale Ambassadors of Christ imaze ibwiriza ubutumwa mu buryo bw’indirimbo.
Yabishingiye ku buhamya bwatanzwe buvuga uburyo mu ijoro ryo kuwa 9 Gicurasi 2011, Dar es Salaam-Kigali, yakoze impanuka (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyizweho n’Imana kandi bukaba ari yo bukorera, bityo ko budashobora gutererana Abanyarwanda muri byose bahura na byo.

Yabitangaje kuri uyu wa 24 Ukuboza 2016, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Chorale Ambassadors of Christ imaze ibwiriza ubutumwa mu buryo bw’indirimbo.

Yabishingiye ku buhamya bwatanzwe buvuga uburyo mu ijoro ryo kuwa 9 Gicurasi 2011, Dar es Salaam-Kigali, yakoze impanuka abaririmbyi bayo bane bagakomereka abandi batatu bakitaba Imana.

Nyuma yaho Perezida Paul Kagame yohereje indege ngo ijye gutabara abari basigaye, ndetse vuba aha iyi Chorale iherutse kumuha igikombe ku bw’ubwo butabazi.

Kaboneka yagize ati “ Satani yashatse kurimbura iyi Chorale ariko ukuboko kw’Imana kubana nayo ndetse nk’uko umuyobozi mukuru yabivuze ubuyobozi bw’igihugu bwarahabaye ariko ni inshingano kubikorera Abanyarwanda. Ubuyobozi bukorera Imana bwashyizweho n’Imana, nta kuntu rero bwatererana Abanyarwanda.”

Yashimye uruhare rw’iyi Chorale mu kubwiriza ubutumwa bwiza avuga ko bwagiriye u Rwanda akamaro, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Minisitiri Kaboneka yasabye abari bateraniye aho kugirirana urukundo hagati yabo,bakigana urwo umukuru w’Igihugu yagaragarije iyi Chorale ubwo yari yakoze impanuka.

Ati “Imana yakunze Abanyarwanda ibaha abayobozi beza, ni urukundo twakabaye natwe twigisha. Perezida wa Repubulika ajya gufata icyemezo cyo kohereza indege n’imodoka mwakoze impanuka, nta mwana we wari urimo, nta mwene wabo wari urimo, yabikoze kubera ko akunda Abanyarwanda.”

Umurava wa Chorale Ambassadors of Christ wagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda Dr Hesron Byiringiro wavuze ko iyi yakoze umurimo ukomeye.

Ati “Chorale Ambassadors of Christ yarabwirije, yamenyekanishje itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, mu bihugu byose bidukikije irazwi, Zambia yambwiye ko yayishimye ndetse abantu bo muri Angola bansabye ko yazajya kubaririmbira.”

Ibirori by’isabukuru y’imyaka 20 Chorale Ambassadors of Christ imaze itangiye gukora umurimo w’Imana mu ndirimbo, byitabiriwe n’abantu basaga 2000, banezezwa n’indirimbo n’ubutumwa bwahatangiwe.



Src: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa