skol

Imana yambukije inyanja abayisiraheri, Munyakazi ayambutswa n’ inanga

Yanditswe: Saturday 13, Jan 2018

Umunyarwanda w’ imyaka 26 y’ amavuko witwa Deogratias Munyakazi avuga ko amaze kuzenguruka mu bihugu bitandukanye byo mu Isi abikesha gucuranga inama. Mu bihugu yagiyemo harimo icyo hakurya y’ inyanjya ya Mediterane.
Kumubona acuranga inanga bitungura abatari bake kuko inanga ari igicurangisho kimenyerewe ku bakuze. Munyakazi avuga ko icyo abakuze barusha abakiri bato ari ubunararibonye n’ imyaka gusa.
Aganira na BBC yagize ati “Bimenyerewe ko gicurangwa n’ abantu bakuze, ariko namaze (…)

Umunyarwanda w’ imyaka 26 y’ amavuko witwa Deogratias Munyakazi avuga ko amaze kuzenguruka mu bihugu bitandukanye byo mu Isi abikesha gucuranga inama. Mu bihugu yagiyemo harimo icyo hakurya y’ inyanjya ya Mediterane.

Kumubona acuranga inanga bitungura abatari bake kuko inanga ari igicurangisho kimenyerewe ku bakuze. Munyakazi avuga ko icyo abakuze barusha abakiri bato ari ubunararibonye n’ imyaka gusa.

Aganira na BBC yagize ati “Bimenyerewe ko gicurangwa n’ abantu bakuze, ariko namaze kubona ko abakuze icyo baturusha ari imyaka n’ ubunaribonye naho amaboko ni amwe, ubwe ni bumwe. Icyo umusaza ashobora gukora n’ umuntu ukiri urubyiruko yagikora”

Munyakazi avuga ko yarebye agasanga abantu bacuranga inanga ari abasaza agasanga umunsi bazaba batakiriho, Abanyarwanda bazahangayika. Iki ngo nicyo cyatumye yegura inanga atangira kuyicura.

Avuga ko bimaze kumugeza kuri byinshi birimo gutembera mu mahanga no gucurangira abantu mu birori bakamwishyura.

Ati “Nitabiriye amaserukiramo muco mu bihugu bitandukanye, muri Uganda maze kujyayo inshuro ebyiri, nagiye no muri Kenya, nanitabiriye iserukiramuco mu Bufaransa ryitwa le printemps du Paris. Mperutse no mu Budage aho nari natoranyijwe mu bahanzi 10 bafite umwihariko ku Isi. Twaragiye turatarama baranyurwa bakunda iby’ iwacu mu Rwanda”.

Yunzemo ati “Gukirigita ifaranga biratunze kando natwe mpanganye nawe ku isoko ry’ umurimo kuko urubyiruko rwatwawe n’ umuziki wa kizungu”

Munyakazi asanga Leta ikwiye gushyira imbaraga mu gucuranga inanga ndetse n’ urubyiruko rukagera ikirenge mucye kuko bitabaye ibyo umuco wo gucuranga inanga wazazima.

Bibiliya ivuga ko Imana cyariye abayisiraheli inzira mu nyanjya itukura ariko Deogratias Mukakanya yambutse inyanjya ya abikesha gucuranga inanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa