skol

Imana yashumbushije umukirigitananga Ngarukiye n’umufasha we

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2017

Ni ibyishimo bikomeye bikomoka ku ineza Imana yongeye kugirira umuryango w’umuhanzi Daniel Ngarukiye n’umufasha we batuye i Toulouse nyuma y’uko bongeye kwakira umwana bise Perfection Impano.
Uyu muryango wapfushije umwana w’imfura mu minsi ishize bari bise Inyamibwa.Icyo gihe byari amarira n’agahinda mu ishyingurwa ry’uwo mwana Imana yisubije nyuma y’igihe gito avutse.
Umukirigitananga Daniel Ngarukiye umaze kwigaruria imitima ya benshi yasangije abakunzi be amashusho anyujijwe kuri (…)

Ni ibyishimo bikomeye bikomoka ku ineza Imana yongeye kugirira umuryango w’umuhanzi Daniel Ngarukiye n’umufasha we batuye i Toulouse nyuma y’uko bongeye kwakira umwana bise Perfection Impano.

Uyu muryango wapfushije umwana w’imfura mu minsi ishize bari bise Inyamibwa.Icyo gihe byari amarira n’agahinda mu ishyingurwa ry’uwo mwana Imana yisubije nyuma y’igihe gito avutse.

Umukirigitananga Daniel Ngarukiye umaze kwigaruria imitima ya benshi yasangije abakunzi be amashusho anyujijwe kuri instagram agaragaza umwana ugeze amezi atatu bibarutse muri uyu muryango nyuma y’uko imfura yitabye Imana.

Ni kunshuro ya mbere, uyu mwana yerekanwe ndetse benshi ntibari baziko uyu muryango wungutse undi mwana.Amashusho ari kuri konti ya instagram Daniel Ngarukiye akoresha agaragaza igihimba cy’uyu mwana ariko isura ntigaragara neza.

Uyu niwe mwana w’imfura Imana yisubije

Uyu muhanzi usanzwe ari n’umuturamyi yumvikanye mu ijwi rinogeye amatwi abyinira umwana we.Mu byo avuga harimo ko umwana we azaba amukirigita nanga kumurusha kandi ko azamenya gushayaya akaba umwana warezwe gitore, yongeraho ati “ Papa na mama baragukunda.”

Ngarukiye na Lavinia, bamenyaniye i Kigali ubwo uyu mukobwa yari yaje mu Rwanda akitabira igitaramo Daniel Ngarukiye yaririmbyemo muri Serena Hotel. Lavinia Orac na Ngarukiye basezeraniye muri Romania tariki ya 22 Ukuboza 2015.

Ku wa 18 Gashyantare 2016 nibwo muri uyu muryango bibarutse umwana w’umuhungu ariko nyuma y’amezi atatu gusa n’igice ku wa 29 Gicurasi 2016 yitaba Imana.

Byari agahinda n’ishavu mu ishyingurwa ry’imfura yabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa