skol

Imbamutima za Miss Jolly ku kuba u Rwanda rugiye kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare

Yanditswe: Saturday 20, Sep 2025

featured-image

Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Miss Mutesi Jolly, yagaragaje ko yiteguye kuryoherwa na Shampiyona y’Isi y’Amagare iteganyijwe kubera i Kigali kuva ku wa 21-28 Nzeri 2025.

Mu butumwa bwe yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatandatu, Miss Jolly yavuze ko mu gihe hasigaye umunsi umwe gusa ngo Kigali yakire Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, u Rwanda ruri mu byishimo bikomeye, ndetse ko kuba Umunyarwanda muri iki gihe ari ishema rikomeye.

Ibi birerekana urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda rwagiye rwibutsa benshi ihame rizwi cyane muri Afurika ryitwa “Survival of the fittest” (ubuzima bushingiye ku gutsinda no guhatana). Miss Jolly yagize ati: "Buri gitondo, imparage irakanguka. Iba izi neza ko igomba kwiruka kurusha intare yihuta cyangwa igapfa. Buri gitondo muri Afurika, intare irakanguka. Iba izi ko igomba kwiruka kurusha imparage yoroheje kugira ngo iticwa n’inzara. Ntacyo bitwaye kuba uri intare cyangwa imparage, icyo usabwa ni ukwiruka cyane uko izuba rivuye."

Yavuze ko nubwo u Rwanda rwafatwaga nk’igihugu kitazongera kugira icyizere, imyaka 30 ishize yaranzwe n’urugendo rwo kwiruka nta gucumbagira. Uhereye ku kubaka umutekano, ubukungu, imibanire myiza y’abaturage kugeza ku guharanira ishema ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda rwahisemo kwitinyuka no gushyira imbere ejo hazaza. Ubu ruri mu bihugu bikomeye ku Isi mu kwakira amarushanwa akomeye, by’umwihariko muri siporo.

Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 ni ikimenyetso ntakuka cy’uko urugendo rw’u Rwanda rutabaye impfabusa. Kuba igihugu cyatoranyijwe kwakira iri rushanwa rihuza isi yose rigeze bwa mbere muri Afurika, ni igihamya cy’uko rutemeye guheranwa n’amateka ahubwo rumaze kuba ishema rya Afurika n’isi yose.

Shampiyona y’Isi y’Amagare, ni irushanwa ngarukamwaka rizakinwa ku nshuro ya 98 kuva ribaye bwa mbere mu 1921.

Ku wa Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, hazakinwa icyiciro cy’abasiganwa n’ibihe mu bagore no mu bagabo, aho Umunya-Afghanistan, Yulduz Hashimi, mu cyiciro cy’abagore ari we uzahaguruka mbere y’abandi saa Ine n’iminota 10. Aho bose bazanyura hamaze gutegurwa, haba ku byapa byo ku mihanda bibayobora, ndetse n’ibyuma bifasha abafana kureba igare hirindwa n’impanuka byagezemo.

Abakinnyi b’inkwakuzi baturutse mu bihugu 110 bageze i Kigali kare, batembera imihanda ndetse banakora imyitozo izabafasha kwitwara neza muri iri rushanwa rizamara iminsi irindi rikinwa.

Miss Mutesi Jolly atewe ishema n’uko u Rwanda rwiyubatse rukaba rugeze ku rwego rwo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa