skol
fortebet

Imbuga nkoranyamba zirimo YouTube zahagaritswe mu Burusiya

Yanditswe: Wednesday 02, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe u Brusiya bukomeje gufatirwa ibihano n’ibihugu bitandukanye kubera intamabara bwateje muri Ukraine, Imbuga nkoranyambaa zirimo YouTube na TikTok nazo zafatiye ibihano iki gihugu.

Sponsored Ad

Izi mbuga zombi zamaze guhakarika uburyo bwo kwinjiza amafaranga kubitangazamakuru byo mu Burusiya bishyigikiye Leta,ndetse n’imbuga za Leta zinjizaga amafaranga binyuze mu kwamamariza kuri izi mbuga.

Ubuyobozi bwa YouTube ,bwatangije ibiro ntaramakuru by’abongereza “Reuters” ko byahagaritse ubushobozi bw’imiyoboro myinshi yo kwinjiza amafaranga kuri YouTube ,ikorera Leta y’u Burusiya n’indi yose ishyigikiye iyi Leta”.

Umuvugizi wa YouTube ,Farhad Shadloo yavuze ko YouTube yabwiye itangazamakuru rya Leta y’u Burusiya guhagarika uburyo bwo kwinjiza amafaranga biciye kuri uru rubuga.

Uyu mwanzuro wa YouTube wavuye ku cyifuzo cya guverinoma ya Ukraine ,aho minisitiri w’ikoranbuhanaga wa Ukraine ,Mykailo Fedorov,yasabye YouTube guhagarika ibikorwa by’u Burusiya bica kuri YouTube.

Uyu mwanzuro wa YouTube uje nyuma yaho izindi mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Instagram, Twitter na TiKtok ,nazo zamaze guhagarika uburyo bwose bwo kwinjiza amafaranga abashyigikiye Leta y’u Burusiya kuri izi mbuga .

Izi mbuga zinjiza amafaranga ku Isi yose,binyuze mu buryo bwo kwamamaza,aho abazikoresha cyane bahabwa amafaranga avuye mu bigo by’ubucuruzi biba byaramamarije ibikorwa n’ibicuruzwa byabo kuri izi mbuga.

Refe:.kvoa.comnews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa