skol
fortebet

Imfura ya Jay Polly yavuze amagambo akomeye ku isabukuru ya se

Yanditswe: Wednesday 06, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki 5 Nyakanga 2022 inshuti n’abagize umuryango wa Tuyishime Josue wamenyekanye nka Jaypolly basuye imva ye mu rwego rwo kwishimira isabukuru ye y’imyaka 34 nubwo atari ahari umwana we w’imfura avuga amagambo akomeye.

Sponsored Ad

Jaypolly yaboye izuba ku wa 5 Nyakanga 1987 o urugendo rwe rw’ubuzima yarusoje u wa 2 Nzeri 2021 twavuga ko urupfu rw’uyu muhanzi rwatunguranye ndetse rugashegesha imitima ya benshi.

Mu basuye Jay Polly aho aruhukiye i Rusororo harimo abagize umuryango we barimo umugore we babyaranye umwana w’imfura ndetse n’umwana we, abahanzi bagenzi be barimo Caguwa wari n’inshuti ye magara, Juno Kizigenza,ndetse n’abandi,barimo n’umunyamakuru ukunzwe cyane hano mu Rwanda wamenyekanye nka Yago ari nawe wasaga n’uyoboye uwo muhango binyuze mu biganiro yagiranye n’abari aho.

Abari aho bose bifurije Jay Polly iruhuko ridashira ndetse bamushimira ibyo yasize akoze benshi bakigiraho.

Umuraperi Caguwa wari inshuti ye yamugeneye ubutumwa maze agira ati"Icyo namubwira ni uko ibyo yakoraga nubu tukibikora kandi ko duhora tumuzirikana isi ikiri yayindi".

Caguwa yakomeje avuga ko gupfa kwa Jay Polly ari nka Visa Imana yamuhaye kuko Jay Polly yari umunyakuri, avuga ko abanyakuri aribo Imana itwara abanyabyaha bagasigara kugirango bihane.

Juno Kizigenza nawe uri mu bahanzii bagezweho yifurije Juno iruhuko ridashira aavuga ko yamukundaga cyane kuva akiri muko kandi ibyo bagezeho hari uruhare yabigizemo n’urugero rwiza yabahaye rwo gukora cyane.

Yakomeje avuga ko nubwo Jay Polly atakiriho ariko ibyo bakora byose bifatanya nawe kuko iteka ahora mu mitima yabo.

Umugore wabyaranye na Jay Polly umwana we w’imfura yavuze ko kugira icyo avuga kuri Jaypolly bigoye kuko aba afite byinshi byo kumubwira ati" Uretse kuba Jay Polly yari Papa w’umwana wange yari umu jama wange(Inshuti ye)icyo namubwira nukumushimira yarakoze kuri buri kimwe.

Bageze ku mwana mu ijwi ryuzuye ikiniga yagize ati" Papa yari umuntu mwiza cyane yaradukundaga twese kandi nange nzahora mukunda".

Umunyamakuru yamubajije ubutumwa yagenera Papa Umwana agira ati"Papa ndagukunda cyane kandi imana izaguhe umugisha mwinshi, wambaye hafi cyane nange nzakomeza ngukunde, ntago nigeze nkora ikintu na kimwe cyatuma nkwanga nzahora ngukunda".

Christelle umwana wa Jay Polly yavuze ko iyo yumvise indirimbo za Papa we yumva urukumbuzi rumubanye rwinshi ati" Numva mukumbuye, nkumva namuhobera cyangwa se nkongera kumubonaho rimwe".

Abandi bari aho bose bakomeje kumwifuriza iruhuko ridashira ndetse hari ibintu byinshi yasize bahora bamwibukiraho.

Ku mva ya Jaypolly bari bahashyize bimwe mu bintu yakundaga birimo na Bandana iriho ifoto ye, amashapure ndetse n’inyandiko nyinshi ziriho ubutumwa bageneye Jay Polly.

Ibitekerezo

  • Jay ndamukunda nange.
    Gusa umwanditsi w’iyi nkuru agerageze akosore ku myandikire. Sawa rwose Ibindi ni sawa. Cyane cyane ku gika bavugamo Juno murabibona aharimo amakosa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa