skol
fortebet

Imfura yacu niyo izihitiramo gukurikizwa-Knowless

Yanditswe: Monday 19, Dec 2016

Sponsored Ad

Ingabire Butera Jeanne d’Arc benshi bazi nka Knowless muri muzika aravuga ko imfura y’umukobwa aherutse kwibaruka ariyo izihitiramo ko ikurikizwa cyangwa se ntakurikizwe. Anavuga ko uyu mwana atagize icyo avuga ababyeyi nabo babitekerezaho kubyerekeye kumukurikiza.
Hashize hafi ukwezi mu muryango wa Butera Knowless na Ishimwe Clement, umunezero n’ibyishimo ari byose nyuma yo kwibaruka imfura yabo banahise baha amazina ya Ishimwe Or Butera. Uyu muhanzikazi avuga ko ataratekereza gukurikaza uyu (...)

Sponsored Ad

Ingabire Butera Jeanne d’Arc benshi bazi nka Knowless muri muzika aravuga ko imfura y’umukobwa aherutse kwibaruka ariyo izihitiramo ko ikurikizwa cyangwa se ntakurikizwe. Anavuga ko uyu mwana atagize icyo avuga ababyeyi nabo babitekerezaho kubyerekeye kumukurikiza.

Hashize hafi ukwezi mu muryango wa Butera Knowless na Ishimwe Clement, umunezero n’ibyishimo ari byose nyuma yo kwibaruka imfura yabo banahise baha amazina ya Ishimwe Or Butera. Uyu muhanzikazi avuga ko ataratekereza gukurikaza uyu mwana ahubwo ko imfura ye ariyo ishobora kuzihitiramo gukurikizwa.

Butera avuga ko gukurikiza umwana wabo bitari hafi

Knowless yabwiye Radio Rwanda binyuze mu kiganiro Samedi de Tente ko we n’umugabo we bataratecyereza ku mwana wa kabiri. Avuga ko haba ari kare gukurikiza umwana wabo ariko nanoe imfura yabo igize ibasabye kumukurikiza bakubahiriza icyo cyifuzo.

Yagize ati "...ahaa eeeeh yego narabitekereje ariko rero burya ntabwo biba ari ibintu byoroshye burya nuzajya ubona ababyeyi babyaye nk’abana batanu [Araseka cyane] eeh biba, biba,.... ni abanyembaraga cyane uhhh rero kuri njyewe Or kugeza ubu ngubu arahagije yaa ntabwo turagira icyo gitekerezo cyo kumukurikiza ariko wenda, ubwe azabyisabira umunsi yabyisabiye wenda nibwo bizaba."

Umunyamakuru yamubajije uko bizagenda igihe cyose imfura yabo izaba itasabye ko ikurikizwa. Knowless yatangaje ko nka babyeyi be aribo bazafata umwanzuro wa nyuma kubyerekeye gukurikiza umwana wabo.

Ati " Icyo gihe nk’ababyeyi tuzareba nimba twamukurikiza ubwo nukuvuga ngo tuzamugenera." Uyu muhanzikazi yanavuze ko guhitamo amazina y’umwana wabo babitekerejeho mbere y’uko avuka. Avuga ko kumwita ’Or’ kuri bo ’Umwana wabo ari uw’agaciro kuburyo ari akazahabu biherewe n’Imana kuko babuze icyo bamugereranya nacyo.’

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2016 rishyira ku wa Kabiri nibwo Knowless yibarutse imfura ye na Clement. Umwana wa Knowless na Clement, yavukiye mu bitaro bizwi nka KMC (Kigali Medical Center). Yabazwe n’umuganga witwa Mohammed.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa