Imitoma iraca ibintu kuri Pilote Mbabazi ugiye kurushinga n’umunyamuziki
Yanditswe: Friday 25, Aug 2017
Iminsi 24 niyo ibura ngo Mbabazi Esther utwara indege ya Rwandair arushingane n’umunyamuziki Olivier Habiyaremye , aba bombi bakomeje kwandikirana amagambo yuzuye ibinezaneza aherekejwe no kumvikanasha ko buri wese azatetesha undi ubwo bazaba bageze mu rugo rwabo.
Amafoto yabo bashyira hanze buri munsi akomeje kugira abayakunda benshi [Likes] ariko babifuriza kuzabyara hungu na kobwa mu rugo rwabo.Abandi bandika babwira uyu musore kugira vuba agakora ubukwe kuko agiye kurongora umukobwa (…)
Iminsi 24 niyo ibura ngo Mbabazi Esther utwara indege ya Rwandair arushingane n’umunyamuziki Olivier Habiyaremye , aba bombi bakomeje kwandikirana amagambo yuzuye ibinezaneza aherekejwe no kumvikanasha ko buri wese azatetesha undi ubwo bazaba bageze mu rugo rwabo.
Amafoto yabo bashyira hanze buri munsi akomeje kugira abayakunda benshi [Likes] ariko babifuriza kuzabyara hungu na kobwa mu rugo rwabo.Abandi bandika babwira uyu musore kugira vuba agakora ubukwe kuko agiye kurongora umukobwa uzi icyo gukora.
Esther yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n’uyu musore Olivier wo mu itsinda rya Beauty For Ashes. Yanditse yishyize mu mwanya w’umugabo we nawe yandika ibyo yakamubwiye bari kumwe.
Ku ifoto igaragaza iminsi isigaye ngo bashinge urugo, Esther yanditse asaba buri wese uzitabira ubukwe kubimenyekanisha hakiri kare kugirango nawe azakirwe mu rugo rushya ndetse azabe umwe mu bazashyigikira uyu muryango mushya. Yagize atii “ Olivier: Ngiye ku kugira umugore w’ubuzima bwanjye bwose, Esther: Nanjye ngiye ku kugira umugabo w’igikundiro wanjye.”
Hari ifoto Olivier yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ari kumwe na Esther bagiye kurushinga mu indege imwe ya Rwandair. Uyu musore yanditse avuga ko nta magambo abona yakoresha ngo avuge uko yiyumva.
Tariki ya 08 Kanama uyu mwaka, Esther Mbabazi wabaye umunyarwandakazi wa mbere wabashije kuba umupilote w’indege z’ubucuruzi akanabigeraho akiri umwana muto, yakorewe ibirori bya Bridal Shower n’urungano rwe mu kumwifuriza kuzagira urugo rwiza.
Esther Mbabazi n’umukunzi we Olivier Habiyaremye wo muri Beauty For Ashes bazarushinga tariki 16 Nzeri 2017. Aba bombi bagiye kurushinga nyuma y’igihe uyu musore na we abitangaje, agahamya ko arambiwe kuba wenyine kandi agahishura ko agiye kurongora uyu mupilote bakibanira ubuziraherezo.
Incamake ku buzima bwa Esther Mbabazi:
Eshter Mbabazi niwe mugore wa mbere watwaye indege mu Rwanda. Esther ni umukobwa uterwa ishema no kuba abagore kuri ubu bagenda batinyuka gukora imirimo yavugwaga ko ari imirimo y’abagabo gusa ndetse akaba asanga abagore bakwiye gukanguka ntibatinye kugira umurimo bakora mu gihe bawukunze.
Esther Mbabazi yari afite imyaka 8 gusa ubwo papa we yapfaga yishwe n’impanuka y’indege ari mu rugendo rwaganaga muri Republikai haranira Demokarasi ya Congo.
Nyuma gato y’urupfu rwa papa we Esther yatangaje ko ashaka kuzaba umupilote. Ibyo ntibyakiriwe neza na bamwe mu bagize umuryango we. Gusa kuri ubu Esther w’imyaka 29 yanditse amateka nk’umugore wa mbere mu Rwanda wabaye umupilote w’indege.
Nubwo urupfu rwa papa we wari umupasiteri mu itorero ry’abapantekote atarirwo ahanini rwatumye afata umwanzuro wo kuzaba umupilote, Esther avuga ko ibyabaye kuri papa we bituma yumva arushijeho kugira umutekano iyo atwaye.
Nubwo kandi abandi abagize umuryango wa Mbabazi bakomezaga kumubaza impamvu ashaka kuba umupilote. Mama we ngo ntiyigeze amwibazaho byinshi kuko nawe ubwo yigaga mu ishuri ry’amashanyarazi yari we mukobwa wenyine mu ishuri.
Mbabazi aherutse gukorerwa ibirori byo gusezera ubukumi.
Mbabazi Esther avuga neza adategwa indimi enye, akaba yarahawe amahugurwa yo gutwara indege mu ishuri rya Soroti ryo muri Uganda ubwo yari ashoje amashuri ye yisumbuye, nyuma yaho aza gukomeza guhugurirwa muri Florida abifashijwemo na Rwandair. Kuri ubu indege atwara igera mu bihugu bitandukanye muri Afrika.
Uyu mwari wakinguriye abandi banyarwandakazi irembo ryo kuba abapilote b’umwuga, yavutse mu 1988, avukira mu Burundi aho umuryango we wari warahungiye mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, nyuma baza kugaruka mu Rwanda mu 1996.
Esther yatangiye gukora umwuga w’umupilote afite imyaka 24 ubu kaba agiye kumara imyaka itanu akora uwo mwuga, umwuga avuga ko akunda kandi yishimira.
Esther nk’umukobwa wa mbere watwaye indege mu Rwanda, avuga ko ubu ibihe byahindutse ko abagore nabo bashoboye gukora kabone nubwo byaba ari ya mirimo izwi ko ari iy’abagabo gusa.
Gusa na none ku rundi ruhande Eshter avuga ko hari aho ajya ahura n’imbogamizi kubera ko ari umukobwa ugasanga nko mu gihe abo bakorana bakoze amakosa ntawe uvuga ngo ni uko ari umugabo ariko we yayakora ugasanga bahise bavuga ngo ni uko ari umugore.
Aha bombi bari kumwe mu ndege ya Rwandair
Usibye mu bo bakorana kandi usanga n’abagenzi batarumva neza ko umugore yabatwara neza. Hari urugero rumwe yatanze avuga ko hari umugenzi wari ugeze ku muryango yinjira amenye ko bagiye gutwarwa n’umukobwa ahita yanga kwinjira mu ndege. Esther avuga kandi ko ahanini atajya akunda gutanga amatangazo yo mu ndege kuko hari abagenzi bishobora gutera ubwoba.
Esther ni umwe mu banyarwandakazi b’intangarugero ku bandi banyarwandakazi ndetse akaba azwiho kumenya icyo ashaka kugeraho no gushaka uburyo yakigeraho. Haba ku bana b’abakobwa bakiri bato ndetse no ku bagore muri rusange, Esther ni urugero rwiza rwagufasha gutinyuka kugera ku nzozi zawe ukarenga imbogamizi ureba imbere yawe.
Aba bombi bagiye kurushinga nyuma y’igihe kinini bakundana.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *