skol
fortebet

Imitoma iravuza ubuhuha hagati ya DJ Rugamba na DJ Julz bamaze igihe gito bari murukundo

Yanditswe: Friday 07, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu magambo yuzuyemo imitoma myinshi DJ Rugamba yerekanye urwo akunda umukunzi we DJ Julz ku isabukuru ye yamavuko nyuma y’igihe gito berekanye urukundo rwabo. Ni amagambo yandikiye umukunzi we DJ Julz abinyujije kuri Instagram mu rurimi rw’Icyongereza. Yahishuye iby’urukundo rwabo ndetse ashimira DJ Julz uko na we adahwema kurumugaragariza. Ati “Isabukuru nziza nshuti yanjye magara, ndagukunda cyane kandi ntewe ishema nawe. Twavanye kure, warakoze kumba hafi, kuntera kwiyizera no kumbera (...)

Sponsored Ad

Mu magambo yuzuyemo imitoma myinshi DJ Rugamba yerekanye urwo akunda umukunzi we DJ Julz ku isabukuru ye yamavuko nyuma y’igihe gito berekanye urukundo rwabo.

Ni amagambo yandikiye umukunzi we DJ Julz abinyujije kuri Instagram mu rurimi rw’Icyongereza. Yahishuye iby’urukundo rwabo ndetse ashimira DJ Julz uko na we adahwema kurumugaragariza.

Ati “Isabukuru nziza nshuti yanjye magara, ndagukunda cyane kandi ntewe ishema nawe. Twavanye kure, warakoze kumba hafi, kuntera kwiyizera no kumbera umujyanama. Ndi umunyamahirwe kukugira nk’umufatanyabikorwa.”

Uyu mukobwa yakomeje agira ati “Imigisha ntabwo ituruka mu byo dutunze ahubwo ituruka mu bo turi kumwe. Warakoze kuza mu buzima bwanjye wowe kuboko kwanjye kw’iburyo. Ndagushimira ukuntu udasiba kunyereka urukundo no kunyitaho.”

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo byatangiye kumenyekana ko uretse kuba DJ Rugamba yaramaze kwihuza na DJ Julz bagakora itsinda rya ‘Boo’d up DJs’, no mu buzima busanzwe urukundo rwabo rugeze aharyoshye.

Henshi mu ho basigaye bacuranga, yaba DJ Julz na DJ Rugamba basigaye baba bari kumwe nk’itsinda rishya ry’aba DJs ryinjiye mu muziki w’u Rwanda.

DJ Julz yamenyekanye cyane akorana na Dream Team DJs, icyakora mu buryo butamenyekanye yaje kuyivamo atangira gukorana n’uyu mukobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa