skol
fortebet

Impaka zikomeje kuba nyinshi kuri Dj Dizzo urembye bivugwa ko yafungiwe gufata abagore ku ngufu

Yanditswe: Friday 01, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Impaka zikomeje kuba nyinshi kuri Mutambuka Derrick uzwi nka Dj Dizzo uri kuvugwaho ko yafunzwe imyaka icyenda ashinjwa gufata abagore ku ngufu ibi bikaba bivuzwe nyuma y’uko ageze mu Rwanda aho avuga ko yifuje gusoreza urugendo rw’ubuzima bwe aho yabwiwe n’abaganga ko asigaje iminsi 90 yo kubaho.

Sponsored Ad

Mu ntangiro za Gicurasi 2022 Dj Dizzo yatangaje ko ubuzima bwe buri mu kaga aho yavugaga ko yabwiwe n’abaganga ko asigaje iminsi 90 yo kubaho kubera indwara ya Canseri imurembeje.

Kuva icyo gihe ibitangazamakuru bya hano mu Rwanda bifatanyije n’imiryango ye byatangiye kumukorera ubuvugiza bwo kumushakira amafaranga ashobora kumufasha mu rugendo mu kubahiriza ikifuzo cye kuko yavuze ko yifuza gusoreza urugendo rw’ubuzima bwe mu Rwamubyaye agasezera umuryango we ndetse n’inshuti ze by’umwihariko umukunzi we wamenyekanye nka Da Black ubwo yakoraga kuri Flash Tv ndetse akaba ari n’umwe mu bakobwa bakunze gukoreshwa mu mashusho y’indirimo zitandukanye za hano mu Rwanda.

Dj Dizzo yakusanyirijwe amafaranga agera muri miliyoni 9 Rwf cyane ko ari nayo yari akenewe kugeza ubu akaba ari kubarizwa mu Rwanda.

Nyuma y’iminsi mike ageze mu Rwanda, hatangiye kumenyekana inkuru z’urubanza yaburanye mu 2017, akaba yarahamijwe ibyaha byo guhohotera abagore babiri yanafashe ku ngufu.

Kuva hatangira gukwirakwizwa inkuru z’uko DJ Dizzo yaba yarigeze guhohotera abagore babiri mu Bwongereza aho yari atuye, benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro baguye mu kantu. Hari abatunguwe n’ayo makuru kuko yari mashya kuri bo, ndetse hari n’abaketse ko byaba ari ibihuha.

Icyakora urebye mu binyamakuru bikomeye kandi byizewe mu Bwongereza nka The Independent, Chroniclelive n’ibindi binyuranye, bigaragaza ko DJ Dizzo yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka icyenda n’amezi icyenda akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu abagore babiri.

Ni inkuru zageze hanze zihita zituma uyu musore yanjamwa cyane n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’umugore by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Babinyujije ku biganiro mu matsinda bibera kuri Twitter bimaze kumenyekana nka ‘Space’, ku wa 30 Kamena 2022 abantu batandukanye baganiriye ku kibazo cy’uyu musore.

Uwiyise Godfather wari watumiye abarenga ibihumbi bitanu ngo baganire ku kibazo cya DJ Dizzo mu kiganiro yise ‘We need our money back’ yagaragaje ko atashimishijwe n’uko bahishwe ko uyu musore yari yarakoze ibyaha bikomeye birimo no gufata ku ngufu abagore ndetse yanigeze kubihamywa n’urukiko.

Uyu musore wari uyoboye iki kiganiro yavuze ko ikibabaje atari uko hari abantu batanze amafaranga yabo mu gufasha DJ Dizzo, ahubwo ikibabaje ari uko batabwiwe ukuri ngo nibura babikore bazi neza uwo bari gufasha.

Daddy de Maximo nk’umwe mu ba mbere baganirije DJ Dizzo akamenyekanisha ikibazo cye, yabarijwe muri iki kiganiro niba koko yari azi ikibazo cy’uyu musore.

Asubiza, Daddy de Maximo yavuze ko ubwo yakoreshaga ikiganiro uyu musore yari ameze nabi cyane ku buryo atigeze ashaka kumenya byinshi ku hahise he, ahubwo yatekereje uko yamufasha kuva mu buribwe yari arimo.

Ati “Njye ndibuka nganira nawe yari ameze nabi, yari arembye ku buryo abari bakurikiye ikiganiro kuri Instagram byabakoze ku mutima. Njye nafashije umuntu ngendeye ku buribwe yari afite icyo gihe ntabwo nigeze ndeba ahahise he.”

Icyakora nubwo ikiganiro cyari kiswe ‘We need our money back’ [kugaruza amafaranga yacu] benshi mu batanze ibitekerezo ntabwo bigeze basaba gusubizwa amafaranga batanze ngo afashe DJ Dizzo gutaha, ahubwo bavuga ko bagombaga kubwizwa ukuri ku muntu wari ukeneye ubufasha bityo bakamufasha bamuzi neza.

Hari aho byageze abatangaga ibitekerezo bagaragaza ko batababajwe no kuba baramufashije kandi yarakoze ibyaha, bagaragaza ko n’umuntu ufunze ari muri gereza, aramutse afite ubuzima buri ahabi atasaba ubufasha ngo abwimwe.

Ikindi bagarutseho muri iki kiganiro ni ugusaba abari hafi ya DJ Dizzo kumuganiriza akegera abantu akavuga uko inkuru ye itaramenyekanye yagenze, yaba yarakoze ibyaha akabisabira imbabazi bityo koko yaba ari n’uzataha mu gihe cy’iminsi yavuze akazaba yarababariwe akitaba Imana mu mahoro.

Ikindi cyagiweho impaka ni ukuntu DJ Dizzo wakatiwe gufungwa imyaka 9 n’amezi icyenda mu 2017 azira ibyaha yari yarakoze mu 2015, uyu munsi yaba yararekuwe akaba ari mu Rwanda, ariko nta wari ufite amakuru arambuye kuri iki kibazo.

Aha hagiye habaho kugenekereza ku mpamvu zaba zatumye arekurwa ariko mu by’ukuri nta wigeze avuga ko azi neza impamvu nyayo yabyo.

Mu batanze ibitekerezo hari uwanditse kuri Twitter ko DJ Dizzo bamufunze imyaka itanu mu icyenda bari bamuhaye, bamuha imbabazi ariko akagomba guhita ataha. Rero yanze kuza nk’umuntu wafashe abagore ku ngufu ahimba ikinyoma karundura ko agiye gupfa.

Kugeza ubu Dj Dizzo nta kintu arabivugaho ngo abe yabasha gusobanurira abanti byayo makuru atarigeze amenyekana.

Dj Dizzo nubwo ari mu buzima bugoye kubera uburwayi bwe yakunze kugaragaza ko yizera ko hejuru y’imbaraga z’abaganga akavuga ko nubwo abaganga bamubwiye ko azamara iminsi 90 kubwe yemera ko ibyo byose bishobora no kuburizwamo ubuzima bwe bugakomeza.

Ibitekerezo

  • 1. uwo ni muzima, 2. ni umutekamutwe niba yarafunguwe ategetswe guhita ataha ndumva yarahawe i ticket, 3. ubutegetsi bugomba kumukurikiranira hafi kandi agatura ahatari abana benshi b’abakobwa nko ku mashuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa