skol
fortebet

Impamvu 5 zituma abagabo basinzira nyuma yo gutera akabariro

Yanditswe: Saturday 07, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abagore benshi bibaza impamvu abagabo basinzira nyuma yo gutera akabariro gusa ngo nubwo atari ihame ko bose bibabaho ariko abagore bakeneye kumenya impamvu ibitera.

Sponsored Ad

Urubuga Elcrema rwatangaje inkuru ivuga impamvu eshanu zituma abagabo basinzira nyuma y’icyo gikorwa

1. Hari imisemburo y’ibitotsi ikorwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ubwonko bw’umugabo buba bwuzuwemo n’ibitotsi kubera imisemburo irimo oxytocin, serotonin na prolactin, iyo icyo gikorwa kirangiye agahita asinzira.

2. Umuvuduko w’amaraso uba uri hejuru

Mu gihe cyo gutera akabariro, amaraso y’umugabo aba yihuta cyane , bitewe n’uko umubiri uba wakoresheje imbaraga , iyo birangiye habaho gusinzira kuko umubiri uba wananiwe.

3. Igice cy’ubwonko cyitwa Cerebral Cortex kirazima

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko nyuma yo gutera akabariro, igice cy’ubwonko cyitwa Cortex Celebral gifasha umuntu gutekereza gisa n’igisinziriye mu gihe ibindi bice by’ubwonko byo bisigara birwana no kuvana ubushake bw’imibonano mpuzabitsina mu mubiri .

4. Ahakorewe imibonano mpuzabitsina

Indi mpamvu nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ituma abagabo basinzira ni aho yakorewe. Niba ari ku buriri birumvikana ariko niba ari mu modoka cyangwa ahandi hantu hadatanga ubwisanzure ngo ntiwasinzira.

5. Igihe imibonano yakorewe

Indi mpamvu yatuma umuntu asinzira ni igihe imibonano mpuzabitsina yakorewe. Iyo ikozwe mu masaha y’ijoro n’ubundi umubiri uba unaniwe ukeneye kuruhuka.

Icyo gihe iyo umugabo ahise asinzira biba bitewe n’uko n’ubundi umubiri uba ubikeneye.

Ibitekerezo

  • Murakoze nonese ubwo nibyiza cg nibibi nikibazo nfite???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa