skol

Impinduka ku ifungurwa rya Diddy

Yanditswe: Thursday 13, Nov 2025

featured-image

Umuraperi akaba n’umushoramari w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs azafungurwa nyuma y’igihe cyari cyagenwe mbere, nyuma y’uko urwego rushinzwe amagereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwigije inyuma itariki ye yo kurekurwa biturutse ku kuba aheruka gufatanwa inzoga mu buroko.

Ubusanzwe Diddy yagombaga gufungurwa ku wa 8 Gicurasi 2028, ariko ubu azaba yemerewe gufungurwa ku wa 4 Kamena 2028.

Nubwo impamvu nyayo yateye iyi mpinduka itaremezwa, Diddy aherutse kuvugwaho kurenga ku mabwiriza ya gereza, aho bivugwa ko yafashwe yanyoye inzoga z’inkorano ndetse akanakora ikiganiro kuri telefoni cyari kirimo abantu batatu icyarimwe, ibintu bitemewe muri gereza.

Abahagarariye Diddy bahakanye ibyo birego, bavuga ko atari ukuri. Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umwe mu bavugizi be, yagize ati: “Amakuru avuga ko Diddy yafashwe afite inzoga ni ibinyoma. Icyo ahugiyeho ubu ni ukunoza imyitwarire ye no gutegura gusubira mu muryango we.”

Undi muvugizi we yabwiye People Magazine ko Diddy, ufite abana barindwi, atigeze yica amategeko ya gereza, ashimangira ko kugira ubuzima butarimo inzoga no kwihangana ari ibintu afata nk’iby’ingenzi.

Ati: “Ni icyumweru cya mbere gusa ari muri FCI Fort Dix, kandi ni ibisanzwe ko ibihuha byakwirakwira. Turasaba itangazamakuru n’abaturage kumwihanganira no kumuha umwanya wo kwita ku iterambere rye bwite.’’

Diddy afungiye muri Fort Dix Federal Correctional Institute iri muri Leta ya New Jersey, aho yimuriwe mu kwezi gushize nyuma yo gukatirwa ku wa 3 Ukwakira 2025.

Yakatiwe imyaka ine y’igifungo nyuma yo guhamywa ibyaha bibiri byo gutwara abantu mu bikorwa by’ubusambanyi, mu gihe amezi 13 yamaze afungiye muri Metropolitan Detention Center i Brooklyn azabarirwa muri icyo gihano.

Uretse igifungo, Diddy yahanishijwe kandi amande ya 500,000$ ndetse ategekwa kuzamara imyaka itanu ari mu iperereza rihoraho nyuma yo gufungurwa.

Umwunganizi we mu mategeko, Marc Agnifilo, yabwiye The New York Post ko icyo gihano cyashingiye no ku bikorwa Diddy yigeze kuregwa ariko akaza kugirwa umwere, asaba ko urukiko ruzabisuzuma nk’ikosa ry’amategeko.

Diddy yafashwe muri Nzeri 2024 akurikiranyweho ibyaha birimo ubucuruzi bw’abantu, umugambi wo gukora ibyaha by’ubugizi bwa nabi no gutwara abantu mu bikorwa by’ubusambanyi. Nyuma yaje gutsinda ibirego by’ubugizi bwa nabi n’ubucuruzi bw’abantu, ariko akatirwa ku bindi.

Itariki yo gufungurwa kwa Diddy yimuwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa