skol
fortebet

Imwe mu mishinga ya bahanzi bari guhatanira igihembo cya Rwanda Gospel Stars live’

Yanditswe: Friday 02, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bashyiriweho gahunda yo gushyigikira umuziki wabo yiswe ‘Rwanda Gospel Stars Live’ ,aho abahanzi 15 aribo bari guhatanira igihembo cya miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda ,bamuritse imishinga yabo.

Sponsored Ad

Izi miliyoni zirahatanirwa n’abahanzi barimo Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James na Daniella, Gisubizo Ministries, MD, Dorcas & Vestine, Chorale Christus Regnat, Gisele Precious,True Promises Ministries, Aimee Frank Nitezeho na Annett Murava.

Byitezwe ko tariki 30 Nzeri 2021 umuhanzi uzaba ahiga abandi kugira umushinga mwiza no gushyigikirwa cyane, azashyikirizwa miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda ziyongera ku yo yagiye ahabwa mu gushyigikira umushinga we.

Ni igitekerezo Mike Karangwa uri mu bategura ‘Rwanda Gospel Stars Live’ avuga ko bagize nyuma yo kubona ko abantu bo mu ruganda rwa muzika bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

Nyuma yo kwitegereza ingaruka abahanzi bagizweho n’iki cyorezo, biyemeje gufasha abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Kugeza ubu hatangijwe ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga yo gushyigikira imishinga ya buri muhanzi uri muri 15 bahatana.

Abahanzi batangiye gukangurira abakunzi babo kubaha inkunga yo gushyira mu ngiro imishinga yabo, binyuze mu bitaramo binyura kuri televiziyo y’u Rwanda.
Buri wese wifuza gushyigikira umuhanzi akunda muri 15 bamaze gutangazwa, arasabwa kujya muri telefone ye umurongo yaba akoresha wose, agakanda *544*300*nimero y’umuhanzi ushyigikiye hanyuma.

Nta giciro runaka cyashyizweho, buri wese yitanga uko yifite mu rwego rwo gushyigikira umuhanzi akunda.

Mu rwego rwo kongera ubukangurambaga, Mike Karangwa avuga ko bateguye ibitaramo bizajya bitambuka kuri KC2 abahanzi bagataramira abakunzi babo ari na ko babasaba kubashyigikira.

Yavuze kandi ko ku munsi wa nyuma w’irushanwa abahanga mu by’imishinga bazatoranya umuhanzi ufite umwiza kuruta iyindi.

Amajwi y’akanama nkemurampaka aziyongeraho ay’uzaba yashyigikiwe cyane bityo hamenyekane uwatsinze uzegukana miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Serge Iyamuremye ufite nimero 9, umushinga wo gufasha abakiri bato baturuka mu miryango itishoboye kujya ku ishuri, abaha ibikoresho n’amafaranga y’ishuri

Israel Mbonyi ufite nimero 6, afite umushinga wo kugura ibyuma byajya bimufasha gukorera abantu ibitaramo

Annett Murava ufite nimero 15, afite umushinga wo kubaka ikigo kizajya kizamura impano z’urubyiruko mu byiciro bitandukanye

MD ufite nimero 3, afite umushinga wo gufasha byibuza abana ijana bo ku muhanda kuva muri ubu buzima

Kingdom of God Ministries bafite nimero 5 bafite umushinga wo gufasha abana bava kugororerwa i Iwawa bakabura ubushobozi bwo gushyira mu ngiro ibyo bigishijwe.

James&Daniella bahawe nimero 8, bafite umushinga wo kwigisha ijambo ry’Imana ababaswe n’ibiyobyabwenge n’abafungiye mu magereza atandukanye mu rwego rwo kugerageza kubereka ubwiza bw’Uwiteka.

Dorcas & Vestine bafite nimero 11, umushinga wabo ni uwo kubaka studio nziza ya muzika itunganya amajwi n’amashusho yajya ibafasha ikanafasha abandi bahanzi by’umwihariko aba Gospel

Aime frank Nitezeho ufite nimero 14 afite umushinga wo gukora studio ikomeye ya muzika yaba itunganya amajwi n’amashusho mu rwego rwo guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana


Gisele Precious yahawe nimero 12, afite umushinga wo gushakisha no gufasha abana b’abakobwa bafite impano zitandukanye

Aline Gahongayire ufite nimero 2 anafite umushinga yise ’MIZAWADI YA AFRICA’ ugamije gufasha abakiri bato bakunze guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Gaby Kamanzi ufite nimero 4 afite umushinga wo kwigisha abantu batandukanye cyane cyane abana kuririmba

Rata Jah Naychah afite nimero 13, afite umushinga wo kuzashyiraho uburyo buhuza abahanzi b’ibyamamare n’urubyiruko rufite impano mu rwego rwo kuzimurika no gushyigikira abato


Gisubizo Ministries bahawe nimero 1, bafite umushinga wo kwigisha ijambo ry’Imana abana baturuka mu miryango itishoboye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa