skol
fortebet

Imyaka 3 yikurikiranya ikamba rya Miss Rwanda ryegukanwa n’abana babasirikare! Byarahuriranye? Abaritegura bagize icyo babivugaho

Yanditswe: Friday 28, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Miss Rwanda 2022 irakomanga, Ku ikubitiro abo mu ntara y’Amajyaruguru nibo iheraho. Uko imyaka ishira n’indi igataha niko abarikurikira bakomeza kwiyongera.Uko biyongera niko ibitekerezo mu mboni zabo zitahuriza ku kintu kimwe kuko buri wese aba afite uko abibona.

Sponsored Ad

Uko imyaka yagiye ishira n’indi igataha, ntawabura kuvuga ko iri ariryo rushanwa ry’Ubwiza riyoboye ayandi yose mu gihugu. Uko ritera imbere ariko ni nako havugwa byinshi bigiye bitandukanye kuri ryo.

Mu myaka yashize mbere y’iryabaye muri 2018, havugwaga ko iri rushanwa riha amahirwe abana bo mu migi ndetse abenshi ugasanga ari abana bifashije.Byaje gusa n’ibihindura isura ubwo muri 2018, Miss Umutoni Uwase Anastasie yagiye mu mwiherero ateze moto.Ntawahamya neza ko yayiteze yabuze amikoro yo gutega Tax Voiture ariko byabaye agashya kuko abenshi bari bamenyereye kuza mu mamodoka yewe anahenze.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2019, haje kuba ibidasanzwe aho Miss Mwiseneza Josiane yitabiraga iri rushanwa.We uretse niyo Moto twavugaga haruguru, yitabiriye amajonjora mu karere ka Rubavu aje n’amaguru kandi yakoze urugendo rw’ibirometero byinshi kugira ngo aze kwitabira iri rushanwa. Kuva uwo munsi kugeza ubu ibyabaye ni Amateka.

Kuva ubwo hari benshi batangiye gukurikirana iri rushanwa kubera Mwiseneza umwana w’i Karongi, ndetse ntawabura guhamya yemye ko yazamuye ireme n’ubwamamare byiri rushanwa. Ariko nanone ugasanga abenshi bahuriza ku kuba noneho iri rushanwa n’abana bo mu byaro bashobora guhanganira ikamba n’abana bo mu mugi kandi nubwo batakwegukana ikamba bagera kure hashoboka.

Kuva mu mwaka wa 2019 kugeza ubu, hamaze gutangwa amakamba atatu, iryahawe Miss Nimwiza Meghan (Ritavuzweho rumwe kubera umurindi wa Josiane)

, iryahawe Miss Nishimwe Naomie (Byavugwaga ko akwiye nirya Popularity),

ndetse niryahawe Miss Ingabire Grace.

Aba bakobwa uko ari batatu, bose bahuriye ku kuba bavuka kubana babasirikare, ndetse bamwe mu bakurikiranira hafi iri rushanwa bakaba bacyeka ko hashobora kuba hari imbaraga runaka zishobora gushyira igitutu ku bategura iri rushanwa ku kuba bariha aba bana,dore ko uretse kuba abarikurikirana bamenya ababyeyi baba bana aruko batwaye ikamba. Ariko abaritegura bo baba bafite imyirondoro yabo kuva biyandikisha kugeza basoje.

Ibi benshi bakanavuga ko bishobora kuba byaca intege bamwe mu bakobwa bakwitabira iri rushanwa mu gihe bamenya ko mubo bahanganye haba harimo umwana ukomoka kwa AFANDE.

Mu gushaka kumenya byinshi byimbitse kuri ibi, twaganiriye n’abategura iri rushanwa, Rwanda Insipiration BackUp (RIB) maze umuvugizi waryo Miss Rwanda wa 2019 Nimwiza Meghan atwerurira ko nubwo bibaye gatatu kikurikiranya ariko ari ibyahuriranye(Coincidence) ndetse ko nta gitutu (Pressure) namba bashyirwaho.

Mukiganiro kihariye yahaye UMURYANGO na DC TV RWANDA yagize ati"Nta hanu bihuriye, ni ibyahuriranye, nta hantu bihuriye rwose no kuba ari abana b’abasirikare.Kuri twe tureba umwana tuti ese arashoboye ? rwose twe icyo tureba ni umwana si umubyeyi"
Aha umunyamakuru yahise amubaza ko umwana yitabira irushanwa ariko umubyeyi, igitinyiro cye ubwacyo cyashyira igitutu ku bategura iri rushanwa asubiza avuga ati" Nta pressure (Igitutu) namba kiza ku bategura irushanwa, kuko abakobwa bose kuri twe barangana, waba uturuka aha cyangwa aha."

Yaboneyeho no guhumuriza abakobwa bagiye kwitabira iri rushanwa rya 2022, ko hatagomba kugira uwiheba cyangwa ngo yibaze byinshi ku bijyanye naho akomoka.

IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NIMWIZA MEGHAN

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa