skol

Imyaka ni imibare! Solange Tuyishime Keita yasobanuye impamvu yagiye muri Miss Universe akuze

Yanditswe: Monday 17, Nov 2025

featured-image

Solange Tuyishime Keita w’imyaka 42 yabaye umugore wa mbere ukomoka mu Rwanda witabiriye irushanwa rya Miss Universe mu 2025, riri mu marushanwa y’ubwiza akomeye ku Isi; aho avuga ko yitabiriye ashaka gukuraho imipaka imwe n’imwe isa nk’iyashyizwe ku bagore bakuru no gutera imbaraga abandi bataritinyuka.

Uyu mugore yajyanye intero muri iri rushanwa igira iti ‘Imyaka ni imibare’. Asanzwe akora ibikorwa bitandukanye abinyujije mu muryango Elevate International ayobora, ugamije gusenya imyumvire n’inzitizi zibuza abagore kuba abayobozi no kugira ubwigenge mu bukungu.

Tuyishime yitabiriye iri rushanwa nyuma yaho mu 2024, havuyeho inzitizi zo kubuza abagore babyaye cyangwa se abafite imyaka irenze 28 kwitabira Miss Universe.

Yabwiye CBS42 ko nk’umwe mu bagore bitabiriye iri rushanwa bakuze, atagiye guhatana gusa ahubwo ari ugutangiza ubukangurambaga bwo kugaragaza ko abagore bakuze bakwitabira amarushanwa nk’aya kandi bakitwara neza.

Tuyishime na Nicole Peiliker wo mu Birwa bya Bonaire, ni bo bakuru bahatanye muri iri rushanwa rya Miss Universe. Bose bafite imyaka 42.

Ati: “Urugendo rwanjye muri Miss Universe ni inzozi nari maranye imyaka umunani, ndetse ni n’ubuhamya bwerekana ko abagore, cyane cyane ababyeyi n’abarengeje imyaka 40, baba batarangije urugendo rwabo.”

“Dufite ubunararibonye bw’imyaka myinshi, imbaraga zituruka ku bibazo bikomeye twanyuzemo mu buzima n’umutima ukomeye. Ndashaka gutera imbaraga buri mugore washyize inzozi ze ku ruhande, amenye ko igihe cye ari iki. Ufite inzozi? Ufite agaciro n’imbaraga zo kuzikabya.’’

Tuyishime yavuye mu Rwanda mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yimukira muri Canada.

Yagaragaje ko yabyaye abana bane mu mezi 23, harimo n’umwe yapfushije. Aba bana barimo impanga eshatu. Ngo uru rugendo rwamuhaye kuba umuyobozi ufite igisobanuro n’imbaraga zidasanzwe.

Ashaka kwerekana ko ubwiza, ubwenge, ubuyobozi n’ubugiraneza bishobora kugendana mu rugendo rumwe.

Nk’Umuyobozi n’uwashinze Elevate International, akora uko ashoboye ngo ateze imbere ubuyobozi bw’abagore mu nzego zose z’ubuzima, ashyigikira igitekerezo cy’uko “abagore n’abakobwa benshi bakwiye kubona urumuri rwabo rukabagaragaza kandi bakicara ku meza y’ubuyobozi.”

Imirimo ye yo gufasha abandi, yayitangiye akiri muto, yamufashije gukusanya amafaranga arenga miliyoni 3,4$, afasha abana n’abagore miliyoni 2,3, ndetse atanga amazi meza ku miryango miliyoni 4,3. Abifuza gushyigikira ibikorwa bye bashobora gutera inkunga gahunda ya Elevate Girls yatangije.

Yavuze ko azifashisha urubuga rwa Miss Universe kugira ngo ahuze ubutumwa bwe bwo gutanga ibyiringiro, gukiza no guha imbaraga abandi, abinyujije mu bufatanye n’imiryango mpuzamahanga nka UNICEF Canada na Invest Ottawa.

Tuyishime uhagarariye u Rwanda ari mu bagore babiri bakuze muri Miss Universe uyu mwaka

Mu minsi yashize Tuyishime Solange wo mu Rwanda yaserutse mu mwambaro wa bikini avuga ko mu myaka 13 ishize atari ikintu yari kwisukira kubera inkovu zo kubyara abazwe yari afite

Uyu mugore afite abana batatu b’abakobwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa