skol
fortebet

Imyanzuro y’urukiko yategetse ko Ndimbati akomeza gufungwa

Yanditswe: Thursday 28, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Uwihoreye Jean Bosco wamenyekenye nka Ndimbati muri Sinema nyarwanda akomeza gufungwa by’agateganyo, mu gihe Ubushinjacyaha bugikusanya ibimenyetso by’uru rubanza.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022, mu cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho Ndimbati yari yarajuriye avuga ko atanyuzwe n’ibyemezo by’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwanzuye ko uyu mugabo agomba gufungwa by’agateganyo.

Nyuma yo gutsindwa ubujurire bivuze ko Ndimbati azategereza iburana mu mizi.
Uko iburanisha ryari ryagenze.

Mu ibarunisha ryabaye 25 Mata 2022 Ubushinjacyaha bwari bwongeye kugaragaza ko bukurikiranyeho Ndimbati icyaha cyo gusindisha umwana utarageza ku myaka y’ubukure yarangiza akamusambanya.

Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko uyu mwana yasambanyijwe mu ijoro ryo ku wa 24-25 Ukuboza 2019 nyuma yo gusindishwa na Ndimbati wamuhaye inzoga izwi nk’Amarula.

Ikindi Umushinjacyaha yagaragaje nk’ikimenyetso gikomeye ni ifishi y’inkingo uyu mukobwa yafashe akiri umwana zigaragaza ko yavutse tariki 7 Kamena 2002, bityo ko igihe bahuriye yari atarageza ku myaka y’ubukure.

Ndimbati wamenyekanye muri sinema nyarwanda yagaragarije Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atanyuzwe n’ibyemezo by’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye kumufunga iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.
Yagaragarije urukiko ko atishimiye uko Urukiko rw’Ibanze rwirengagije impungenge yagaragaje rukamukatira gufungwa iminsi 30.

Ndimbati yongeye kugaragaza ko ibyamubayeho ari akagambane.
Yagaragaje ko atigeze yihakana abana be kuva umugore abatwite kugeza bavutse. Yerekana ko n’igihe yafatwaga yari amaze igihe abarerera iwe mu rugo.
Ndimbati yongeyeho ko ubwo uyu mukobwa yari atwite, yifuje gukuramo inda arabyanga ndetse amwizeza kumufasha.

Uyu mugabo yavuze ko ibyamubayeho ari akagambane, agaragariza Urukiko ukuntu umukobwa yabanje kumusaba miliyoni 5 Frw, kumukodeshereza inzu y’ibihumbi 300 Frw ndetse no kumushakira umukozi wize kwita ku bana. Ibyo we yahamije ko atari gushobora ndetse anabimenyesha umubyeyi w’umwana.

Ndimbati avuga ko atumva ukuntu icyitwa ifishi ishingirwaho n’Ubushinjacyaha bukavuga ko ari yo igaragaza igihe uyu mukobwa yavukiye iriho Intara, Akarere, Umurenge n’Akagari nyamara mu 2002 ubwo yavukaga bitarabagaho.

Ikindi Ndimbati yagaragarije Urukiko ni uko ifishi yo kwa muganga igaragaza ko ubwo uyu mukobwa yari amaze kubyara abana be yabandikishije ku wundi mugabo witwa Kwizera Jean Claude.

Ndimbati yagaragaje kandi ko ku ifishi yo kwa muganga uyu mukobwa yakoresheje amaze kubyara, amazina y’abana ariho atandukanye n’ayo yatanze ubwo yatangaga ikirego.
Nubwo yemeye gufasha aba bana, Ndimbati yabwiye Urukiko ko akimara kubona iyi fishi yo kwa muganga yatangiye kwibaza ikiyihishe inyuma.

We n’abamwunganira bongeye kugaragariza urukiko ko nta kintu na kimwe kigaragaza itariki nyayo uyu mukobwa yavukiye kuko n’iwabo ku Murenge bagaragaje ko batazi neza itariki yavukiye.

Bavuze ko icyangombwa cyari guca izi mpaka ari ‘Acte de naissance’ itangwa n’inzego zibifitiye ububasha, bityo ahamya ko kuba idahari ari ikimenyetso cy’uko ibyo ubushinjacyaha buvuga atari byo.

Bagaragaje kandi ko bafite icyemezo cy’amavuko kigaragaza ko abana bavutse ku wa 3 Nzeri 2020, bereka Urukiko ko bagenekereje amatariki Ndimbati yavuze ko baryamaniyeho ariyo ya nyayo kuruta ayo umukobwa yavuze.

Ndimbati avuga ko yaryamanye n’uyu mukobwa ku wa 2 Mutarama 2020 mu gihe Ubushinjacyaha bwo buvuga ko baryamanye ku wa 24-25 Ukuboza 2019.
Ikindi Ndimbati n’abamwunganira bagaragarije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ni ukuntu Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwirengagije abari bemeye kumwishingira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa