Imyitwarire y’urubyiruko rwasohokeye ku mucanga i Rubavu ikomeje guteza inkeke[AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 03, Jul 2023
Abaturage bo mu karere ka Rubavu barinubira ibikorwa bikorwa n’urubyiruko hamwe n’abandi basohokeye ku mucanga ,muri aka karere mu gitaramo cy’ubwigenge ndetse bagatangaza ko bikomeje gutyo buri mezi 9 hajya havuka abantu bangana n’abatuye b’akagari kamwe, ibintu bavuga ko bitazorohera igihugu niba ntazindi ngamba zifashwe Ibi byavuzwe nyuma y’uko hatangiye ibitaramo byo kwibohora biri kubera muri aka karere, ibitaramo byitabiriwe n’abantu benshi baturutse mu mujyi wa Kigali ndetse n’abandi (…)
Abaturage bo mu karere ka Rubavu barinubira ibikorwa bikorwa n’urubyiruko hamwe n’abandi basohokeye ku mucanga ,muri aka karere mu gitaramo cy’ubwigenge ndetse bagatangaza ko bikomeje gutyo buri mezi 9 hajya havuka abantu bangana n’abatuye b’akagari kamwe, ibintu bavuga ko bitazorohera igihugu niba ntazindi ngamba zifashwe
Ibi byavuzwe nyuma y’uko hatangiye ibitaramo byo kwibohora biri kubera muri aka karere, ibitaramo byitabiriwe n’abantu benshi baturutse mu mujyi wa Kigali ndetse n’abandi bo mu tundi turere dutandukanye by’umwihariko urubyiruko.
Muri ibi bitaramo urubyiruko rwagaragaje imyitwarire itari myiza, ndetse inagayitse irimo nko kwambara ubusa, gusambanira kukarubanda, nko murucaca, kubiti, mu mucannga n’ahandi, ibintu byatumye ababyeyi bifata impungenge bavuga ko iyo myitwarire ishobora gusiga abana babo bahigiye ingeso zitari nziza.
Ibi bitaramo byatangiye kuwa 30 Kamena bikazarangira kuwa 04 Nyakanga ku munsi wo kwibohora.
Ibi byatumye benshi bavuga ko hitiranijwe ubwigenge no kwibohora bakagira ngo ni ukwiyandarika.
Icyakora abacuruza inzu zo kuryamamo bo ngo barahungukiye cyane kuko amafaranga ari kwinjira kubwinshi, ndetse n’abacuruzi b’inzoga nabo bemeza ko ubu isizeni yabo yageze.


Ibitekerezo
Nibyagakwiye ko abanyarwanda bakora nkibi kuko baba rereka abato muribo kuko naho twaba tugana mudufashe ibyo birori nibizajya bitegurya bijye bibamo ubwitonzi ndavuga ababitegura murakoze
urubyiruko rw’Urwanda ntirukigirumuco pe ntibirenze kuryamana ku karubanda,gs hari bake bagifite indangagaciro umuco na kirazira.