skol
fortebet

Inama za Miss Mutesi Aurore kayibanda ufatwa nka nyampinga w’ibihe byose kuri Miss Rwanda 2022

Yanditswe: Tuesday 25, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Miss Mutesi Aurore Kayibanda wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2012 , kuya 2 Nzeri 2012 akanegukana ikamba rya Miss Fespam Panafrica yegukanye mu 2013 muri Congo Brazzaville yatanze inama ikomeye ku mukobwa wifuza kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ,mu kiganiro yahaye Inyarwanda yatangaje ko ikamba rya Miss Rwanda ryafunguye amarembo y’ubuzima bwe, aho akomanze arakingurirwa rimuhesha akazi kugeza n’uyu munsi.
Yagize ati “Ikamba ryahinduye byinshi mu buzima bwanjye kuko hari utuzi twinshi nagiye mbona n’ubu nkibona kuko ryampaye urubuga.”

Miss Mutesi avuga mu bihe bitandukanye abona abamubwira ko ari Nyampinga w’ibihe byose, ariko muri we siko abibona kuko hari abamubanjirije n’abamukurikiye. Ati “Ntabwo nibona nka Miss w’ibihe byose kuko hari uwambanjirije ndetse hari n’abankurikiye.”

Uyu mukobwa avuga ko kuba abantu bamubwira ko ari Nyampinga w’ibihe byose, bimwereka ko Imana yamuhaye igikundiro muri rubanda. Ati “Mbyakira neza nk’umugisha kuko binyereka ko Imana yampaye igikundiro.”

Ku wa 29 Mutarama 2022, haratangira urugendo rwo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda 2022, mu rugendo ruzatangira mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Miss Mutesi avuga ko uko imyaka ishira indi igataha, Rwanda Inspiration Back Up igenda irushaho kunoza neza iri rushanwa mu nyungu zo guhindura ubuzima bw’umwana w’umukobwa.

Yavuze ko abaye ari mu Rwanda agasabwa kuba mu Kanama Nkemurampaka k’iri rushanwa, yabyemera kuko ashaka gutanga umusanzu we mu kuzamura Miss Rwanda.

Akavuga ko mu byo yishimira muri iki gihe ari uburyo iri rushanwa ryashyizemo imbaraga mu guteza imbere uburezi ku bakobwa, aho abagera mu cyiciro cya nyuma bose babona Buruse yo gukomeza amasomo yabo muri Kaminuza ya Kigali.

Yakomeje abwira abakobwa bagiye gutangira urugendo rwo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 kubanza kumenya neza ibyo bagiyemo.

Avuga ko umukobwa ushaka kwegukana ikamba rya Miss Rwanda agomba kubanza akibaza impamvu arishaka, akagisha inama kandi akubahiriza amabwiriza yose agenga irushanwa.

Ati “…Ni ukugira intego atari ukuvuga ngo urashaka kujya mu irushanwa gusa. Kugisha inama, kubahiriza amabwiriza agenga irushanwa kuko ushobora kuba uri mwiza cyane ariko udakurikije ibisabwa ikamba ukaribura.”

Kayibanda abwira umukobwa uzegukana ikamba ry’uyu mwaka kudahindurwa naryo. Ati “Icyo nasozerezaho igihe utsindiye iryo kamba ukore ibishoboka ntirihindure uwo uri we kuko umwaka nushira uzaritanga. Gumana indangagaciro zawe kandi uharanire agaciro kawe.”

Uyu mukobwa yavuze ko yishimira ko imyumvire abantu bafite ku marushanwa y’ubwiza igenda ihinduka ahanini bitewe n’uburyo abategura Miss Rwanda bagerageza kumvikanisha ko ari urubuga rwo guteza imbere umwana w’umukobwa.

Aurore avuga ko mu gihe amaze ku Isi yize ko intwaro ya mbere ari ukwizera Imana, kwihangana, guca bugufi ndetse no kugira neza. Akavuga ko imyaka ibaye myinshi atagera mu Rwanda, ko ahakumbuye byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa