skol
fortebet

Indatwa yantabye mu nkiko: Platini P yongeye gucyurira TMC wamutereranye

Yanditswe: Saturday 07, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abinyujije mu ndirimbo nshya yise ‘2009’, Platini P yongeye gucyurira TMC bahoze babana mu itsinda rya Dream Boys, ariko akaza kumusiga mu Rwanda, akajya gukomeza amasomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni indirimbo isa nk’igaruka ku rugendo rw’uyu mugabo mu muziki, aho agaruka kuri Dream Boys, itsinda ryabiciye bigacika mu muziki w’u Rwanda.

Sponsored Ad

Itangira Platini asa n’uwiyibutsa inkuru zamuvuzweho mu bihe bitandukanye, nk’igihe yatandukanaga n’umugore we.

Mu kuririmba, Platini asobanura uko yinjiye mu muziki mu 2009, agashimira Lick Lick wamukomeje umutima mu bihe bigoye.

Yagarutse ku buzima bugoye yanyuze, burimo kubona inshuti ziza zikagenda, agera kuri TMC, akora mu nganzo atizigamye.

Ati “Natawe imihanda ndabyimenyera, inshuti ziraza zikagenda, Indatwa yantabye mu nkiko, ‘bless’ Mendez (Ishimwe Clement wa KINA Music) ntiwamvuyeho.”

Aba bagabo bombi batandukanye mu 2020, ubwo itsinda ryabo ryasaga nk’iritagifite imbaraga mu muziki w’u Rwanda.

Amakuru avuga ko aba bombi habuze gato ngo bagirane ibibazo mu buryo bweruye, dore ko Platini yashinjaga mugenzi we kumusiga batageze ku ntego biyemeje.

Mu bandi uyu muhanzi yashimye harimo Davydenko, Element n’abandi bagize uruhare mu muziki we amazemo imyaka 16.

Platini asohoye iyi ndirimbo mu gihe ari no mu myiteguro yo gusohora album ahuriyeho na Nel Ngabo bise ’Vibranium’ izajya hanze muri Nyakanga 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa