skol

Indirimbo yatumye akunda Bruce Melodie ku rwego rwo kumwiyandikaho mu mugongo

Yanditswe: Monday 29, Dec 2025

featured-image

Irahoza Agape usanzwe ari umufana wa Bruce Melodie aherutse kuvugisha abatari bake nyuma y’uko asangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ifoto igaragaza ko yishushanyijeho izina ry’uyu muhanzi.

Uyu musore ubusanzwe utunganya imisatsi y’abashaka gusuka ‘dreads’ aba ku Kimironko mu Karere ka Gasabo. Avuka i Rusizi.

Mu kiganiro na IGIHE, Agape yavuze ko mu by’ukuri yari asanzwe ari umufana wa Bruce Melodie icyakora biza kuba akarusho mu minsi ishize ubwo yasohoraga indirimbo ‘Nari Nzi Ko Uzagaruka’.

Aha yagize ati “Bruce Melodie natangiye kumufana kera (2020) ariko byakabije cyane aho yankoreye indirimbo yankoze ku mutima cyane […] bayita ‘Nari Nzi Ko Uzagaruka’.”

Iyi ndirimbo ‘Nari Nzi Ko Uzagaruka’ Bruce Melodie avuga ko yayikoze ayituye umubyeyi we witabye Imana, icyakora Agape nawe ngo amagambo ayirimo ayafata nk’ayo nawe yakabaye abwira umubyeyi we witabye Imana mu 2023.

Ati “Impamvu nyifata nk’iyanjye ni uko amagambo arimo nyafata nk’aho nanjye nakabaye nyatura umubyeyi wanjye witabye Imana, narayumvise numva ankoze ku mutima wanjye bikomeye.”

Agape avuga ko kimwe mu bintu byamubabaje mu rupfu rw’umubyeyi we binatuma amukumbura bikomeye, ari uko mu minsi ye ya nyuma yarwaye undi ari gushaka ubushobozi i Kigali ntabane nawe mu buryo buhoraho.

Ku rundi ruhande, Agape udasanzwe akunda kujya mu bitaramo, ahamya ko yifuza kuzitabira icyitwa ‘New Year Groove’ The Ben agiye guhuriramo na Bruce Melodie ku wa 1 Mutarama 2026.

Aha ni ho Agape yanahereye asaba Bruce Melodie kuba yamuha itike yo kuzabasha kwinjira muri iki gitaramo nk’umwe mu bafana bakomeye be.

Irahoza Agape wari usanzwe ari umufana wa Bruce Melodie, yahishuye ko indirimbo ’Nari nzi ko uzagaruka’ yatumye amukunda kurushaho

Urukundo akunda Bruce Melodie rwatumye amwiyandika ku mubiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa