skol
fortebet

Indirimbo za Ed Sheeran zegukanye imyanya 16 ku rutonde rw’indirimbo 20

Yanditswe: Monday 13, Mar 2017

Sponsored Ad

Ed Sheeran, umuhanzi w’ubashywe mu bagezweho muri iyi minsi yandikishije amateka mu ruhando rwa muzika nyuma y’uko Album ye igurishijwe cyane kurusha izindi ndirimbo 500 zishyize hamwe.
Uyu muririmbyi usanzwe ari n’umwanditsi w’indirimbo ukomeye ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza, uyu muhigo yakoze watumye aba umuhanzi w’umuhanzi w’umugabo ufite album yagurishijwe cyane ku muvuduko wo hejuru.
Uyu mugabo kandi yanashyizwe ku rutonde rw’uwatunganyije Album neza inshuro nyinshyi, yashyizwe ku mwanya (...)

Sponsored Ad

Ed Sheeran, umuhanzi w’ubashywe mu bagezweho muri iyi minsi yandikishije amateka mu ruhando rwa muzika nyuma y’uko Album ye igurishijwe cyane kurusha izindi ndirimbo 500 zishyize hamwe.

Uyu muririmbyi usanzwe ari n’umwanditsi w’indirimbo ukomeye ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza, uyu muhigo yakoze watumye aba umuhanzi w’umuhanzi w’umugabo ufite album yagurishijwe cyane ku muvuduko wo hejuru.

Uyu mugabo kandi yanashyizwe ku rutonde rw’uwatunganyije Album neza inshuro nyinshyi, yashyizwe ku mwanya wa mbere, yikurikira ubugira kabiri akongera ndetse agatwara umwanya wa gatatu, uwa kane, uwa gatanu, uwagatandatu kugeza kuri 16, bivuga ko uwamukurikiye yaje ku mwanya wa 17.

Nk’uko bigaragara indirimbo za Ed zegukanye imyaka 16 ku rutonde rw’indirimbo 20 zigezweho. Ubwo uyu muhanzi yashyiraga hanze iyi album yise ’Divide’ yahise igurishwa inshuro zikubye kane album yitwa Blackstar ya nyakwigendera David Bowie.

Sheeran yashyizwe ku mwanya wa gatatu mu bahanzi bakomeye bafite album zagurishijwe cyane nyuma y’umwongerezakazi, Adele ndetse Oasis.

Ed Sheeran wegukanye imyanya myinshi ku rutonde rw’indirimbo 20

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa