skol
fortebet

Indirimbo za Rayvanny zikomeje gusibwa umunsi ku wundi

Yanditswe: Thursday 25, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uri mu bagezweho muri Tanzania wamamaye nka Rayvanny akomeje guhura n’imbogamizi nyinshi kuva yatandukana n’inzu ya Wasaf ireberera inyungu z’abahanzi iyobowe n’umuhanzi mugenzi we Diamond Platnumz.

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere indirimbo ’Tetema’ ya Rayvanny ndetse na Diamond yarasibwe bivugwa ko impamvu ari uko indirimbo itari iye ahubwo yayishishuye, ariko biza kuvugwa ko umuhanzi Diamond Platnumz afite uruhare mu kuba iyo ndirimbo yarasibwe.

Rayvanny afatanyije nabo mu itsinda rye bakoze uko bashoboye indirimbo igaruka ku rubuga rwa Youtube ariko nta minsi iciyeho ibibazo byo gusibirwa indirimbo bikomeje kumukurikirana.

Kuri uyu wa 24 Kanama 2022 indirimbo ’Mama Tetema’ Rayvanny yakoranye na Maluma ukomoka muri Colombia nayo yasibwe ku rubuga rwa Youtube ariko na none ashinjwa ko indirimbo atari iye bihura nibyo yashinjwaga kuya mbere.


Rayvanny wamaze gutangaza ko yatandukanye n’inzu ya Wasafi nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze bakorana amakuru ahari avuga ko kugeza ubu atarahabwa uburenganzira ku bihangano bye mu gihe atarasoza kwishyura Millityoni 800 z’amashiringii yaciwe ndetse na Milliyoni 50 y’amashiringi y’amande yaciwe ubwo yagaragaraga mu gitaramo cy’umuhanzikazi ’Nandy’ ariko we akavuga ko yari yaramaze kuba umuhanzi wigenga.

Kugeza ubu Rayvanny ntacyo aratangaza ku isibwa ry’indirimbo ze bya hato na hato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa