skol
fortebet

Ingengabihe ya PGGSS VII, igizwe n’ibitaramo bitanu gusa

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2017

Sponsored Ad

BLARIRWA yasohoye itangazo igaragaza ko irushanwa ngarukamwaka rigamije kuzamura urwego rw’umuziki Nyarwanda ’Primus Guma Guma Super Star’ igiye kuba ku nshuro ya karindwi muri uyu mwaka, hateganyijwe ibitaramo bitanu aho kuba 17 nk’uko byagenze umwaka ushize.
Iri rushanwa riteganyijwe gutangira taliki ya 20, Gicurasi, 2017.Biteganyijwe ko mu Ntara zose zigize u Rwanda, ibitaramo abahanzi bagera 10 bazaba batoranyije bagomba gukora umuziki wa LIVE kugeza ku gitaramo cya nyuma kizasiga (...)

Sponsored Ad

BLARIRWA yasohoye itangazo igaragaza ko irushanwa ngarukamwaka rigamije kuzamura urwego rw’umuziki Nyarwanda ’Primus Guma Guma Super Star’ igiye kuba ku nshuro ya karindwi muri uyu mwaka, hateganyijwe ibitaramo bitanu aho kuba 17 nk’uko byagenze umwaka ushize.

Iri rushanwa riteganyijwe gutangira taliki ya 20, Gicurasi, 2017.Biteganyijwe ko mu Ntara zose zigize u Rwanda, ibitaramo abahanzi bagera 10 bazaba batoranyije bagomba gukora umuziki wa LIVE kugeza ku gitaramo cya nyuma kizasiga hamenyekanye uwegukanye iri rushanwa, kizaba taliki 24 Kamena, 2017.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ubuyobozi bwa Blarirwa bwatangaje ko bateguye ibikorwa bine ahantu hatandukanye byo gufasha abanyarwanda bizakorwa na BRALIRWA n’abahanzi bazaba bari mu irushanwa.

Julius Kayoboke ushinzwe ubucuruzi muri BRALIRWA yasobanuye ko kugabanya ibitaramo bashatse ko abahanzi babona umwanya munini wo kwitegura gukora ibitaramo bya LIVE.

Mushyoma Joseph umuyobozi wa East African Promotors “EAP” itegura iki gikorwa ku bufatanye na BRALIRWA, yabwiye itangazamakuru ko kugabanya ibitaramo ntaho bihuriye no kugabanya amafaranga yahabwaga abahanzi cyangwa ibihembo bagenerwaga.

Umwaka ushize iri rushanwa ryegukanwe na Urban Boys
Ibitaramo bitaganyijwe....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa