skol
fortebet

Inkoni Dominic Nic Ashimwe yakubitiwe kuri Petit Stade n’isomo ridasaza

Yanditswe: Thursday 15, Dec 2016

Sponsored Ad

Dominic Nic Ashimwe, umuririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasobanuye impamvu nyakuri ituma akora ibitaramo by’ubuntu. Avuga ko inkoni yakubitiwe kuri Petit Stade zabaye imbarutso yo gutekereza ku bantu batagira amafaranga yo kwinjira mu bitaramo.
Mu mwaka wa 2005 nibwo ibi byose byatangiriye. Ngo yibuka neza ko yari umwana muto w’imyaka 19 y’amavuko, ataratekereza kuba umuhanzi. Ava iwabo n’abandi bana bakajya kureba abahanzi yakundaga barimo Mani Martin, Alex Dusabe n’abandi. (...)

Sponsored Ad

Dominic Nic Ashimwe, umuririmbyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasobanuye impamvu nyakuri ituma akora ibitaramo by’ubuntu. Avuga ko inkoni yakubitiwe kuri Petit Stade zabaye imbarutso yo gutekereza ku bantu batagira amafaranga yo kwinjira mu bitaramo.

Mu mwaka wa 2005 nibwo ibi byose byatangiriye. Ngo yibuka neza ko yari umwana muto w’imyaka 19 y’amavuko, ataratekereza kuba umuhanzi. Ava iwabo n’abandi bana bakajya kureba abahanzi yakundaga barimo Mani Martin, Alex Dusabe n’abandi.

Dominic Nic avuga ko iyo abonye aho abahanzi bambarira [Back Stage] muri Petit Stade cyangwa se yaba ari ku urubyiniro rwo muri petit Stade agasubiza amaso inyuma akareba hamwe yakubitiwe agahinda kaba kose

Dominic avuga ko adateze kuva k’umugambo wo gukora ibitaramo by’ubuntu

Ngo yabwiwe ko kuri Petit Stade hari igitaramo cy’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana barimo n’itsinda ryitwa ’Makoma’ ntiyabaza ibijyanye n’amafaranga yo kwinjira kuko yumvaga nta muntu wabuza undi kwinjira mu gitaramo gihimbaza Imana.

Kwinjira byari Amafaranga 1000 gusa ariko we yizeye ko hari ahandi hantu bashobora kwicaza abafite amafaranga macye kugirango nabo bakurikirane icyo gitaramo,bituma yitwaza amafaranga 500

Ati "Narinziko wenda ayo magana 500, hari ahantu ushobora kwicara nko hasi kwihema cyangwa hejuru ahantu habi kuburyo wareba ariko wishyuye ayo ngayo.Nsanga igihumbi niyo mafaranga macyeya "

Uyu muhanzi avuga ko kwitazwa magana atanu byatewe n’uko atumvise Radio ahubwo yabibwiwe ndetse icyo gihe ntiyiriwe abaza byinshi.

Yagize ati "Ndagenda ariko ibyambayeho byari bitangaje,...Naringinze baranga kandi twarihanze turi benshi. Ngeze aho mfata umwanzuro wo gusimbuka nkagwamo imbere."

Dominic uherutse gukora igitaramo cy’ ibanzirirza Album nshya yise ‘The Victory’ , yavuze ko yabonye atari bwemererwe kwinjirira ku umuryango agahita afata umwanzuro wo gusimbuka akagwamo imbere akirebera abahanzi yakundaga bari baje mu gihugu.

Ati " Urabona Petit stade abantu bayizi hariya inyuma aho stage(urubyiniro) iri hari ibikuta bihari kuburyo abantu bashobora gusimbuka bakinjira muri Petit stade..... Ndi umwe mu basimbutse icyo gihe, barankubise. Urabona bano basore b’ibigango nibo bankubise. Nagiye kumva numva ikintu cy’inkoni gitambitswe mu mugongo wanjye."

Yakomeje avuga ko akimara gukubitwa akageramo imbere indirimbo eshatu za mbere atigeze azumva kuko yarimo ababara cyane mu mugongo.

Avuga ko yari yazanywe mu mujyi no kureba abo bahanzii ndetse ko yari yavuye iwabo yatorotse byose abikorera urukundo yakundaga muzika. Gukubitwa ndetse no kutumva indirimbo eshatu zabanjye muri icyo gitaramo byamuhaye gutekereza kuri b’abantu batabasha kwinjira mu gitaramo.

Ati " Iyo shusho iyo igarutse iteka ntekereza ko hari n’abandi bashobora kutinjira mu gitaramo cyanjye cyangwa se icy’abandi."

Avuga ko ibyamubayeho byose iyo abihuje bimpuha imbaraga zo kutazigera ahinduka ku cyemezo yafashe cyo kutishyuza ibitaramo akora. Uretse n’ ibi ngo hari igitaramo yakoze bwa mbere gishoje abona amafoto y’abafana bari baje mu gitaramo barimo abana, ababyeyi n’abandi ariko bakabura uko binjira.

Dominic yamenyekanye mu myaka ya 2009, 2010 na 2011 mu ndirimbo nka Arikumwe natwe, Nemerewe kwinjira, Uwiteka ashimwe, Imana ntihinduka hamwe n’izindi zizagaragara kuri Album ye nshya, zirimo iyo yise Ndishimye, Azanyibuka n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa