skol

Inkovu n’urwibutso rudasibwa Liliane Mbabazi yasigiwe na Radio

Yanditswe: Saturday 10, Feb 2018

Umuririmbyi Liliane Mbabazi ufite amaraso y’umunyarwanda yagaragaje ishavu n’agahinda yagize amenye ko Radio Mowzey yitabye Imana akaba ari nawe Se w’abana babiri afite avuga ko arirwo rwibutso rukomeye yasigiwe.
Uyu mugore ukunze kuba mu Rwanda mu buzima afatanyamo n’umuziki yavuze ko Radio witabye Imana yasize icyuho gikomeye mu buzima bwe kandi ko ntawundi muntu wagisiba, ashimangira ko abana babyaranye bavuze byinshi ku buzima bwe mu gisobanuro cy’urwibutso rudasaza yasigiwe n’umugabo (…)

Umuririmbyi Liliane Mbabazi ufite amaraso y’umunyarwanda yagaragaje ishavu n’agahinda yagize amenye ko Radio Mowzey yitabye Imana akaba ari nawe Se w’abana babiri afite avuga ko arirwo rwibutso rukomeye yasigiwe.

Uyu mugore ukunze kuba mu Rwanda mu buzima afatanyamo n’umuziki yavuze ko Radio witabye Imana yasize icyuho gikomeye mu buzima bwe kandi ko ntawundi muntu wagisiba, ashimangira ko abana babyaranye bavuze byinshi ku buzima bwe mu gisobanuro cy’urwibutso rudasaza yasigiwe n’umugabo we.

Yagize ati “ Nari nkiri gushaka imbaraga n’amagambo yo kukuvugaho papa Asante. Nari ndi mu nzozi mbi byari byarananiye gukanguka. Kuba nziko ntashobora kuvugana nawe cyangwa ngo nkubone birankomereye. Nishimiye ko nasangiye nawe ibihe byinshi, ndashimira abana bajye nawe. Usize icyuho kitazasibwa n’undi muntu. Nzagukunda iteka kandi Imana ikomeze kuma imbaraga zo kurera abana bacu bakomeza umurage wawe.”

Liliane Mbabazi yavuze ko uko azajya areba abana yasigiwe azajya yibuka Radio.Yagize ati “Papa Asante turagukumbuye cyane, kandi buri gihe ndakubona iyo ndebye mu maso y’abana twabyaranye. Amagambo ntashobora gusobanura ibyiyumviro byanjye muri ibi bihe.”

Liliane Mbabazi n’umugabo we Radio

Liliane Mbabazi ari kumwe n’umugore w’umuzungu nawe wabyaranye na Radio babaye hafi uyu muhanzi kuva yagera mu bitaro biherereye mu mujyi wa Entebbe kugeza ashizemo umwuka.

Moses Ssekibooga Radio yashyinguwe ku wa 03 Gashyantare 2018.Yasize abagore 2 babyaranye barimo umunyarwandakazi Liliane Mbabazi bafitanye abana babiri (Izuba na Asante) n’umuzungukazi babyaranye umwana umwe.

Umuzungukazi wabyaranye Radio [uri i bumoso]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa