skol
fortebet

Inkuru ibaye impamo!Christian wari wambitse impeta Miss Mwiseneza Josiane yasezeranye yasezeranye n’undi mukobwa [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 24, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Tuyishimire Christian wari umukunzi wa Miss Mwiseneza Josiane nyuma bakaza gutandukana, kuri ubu yamaze guca amazimwe asezerana mu mategeko n’indi nkumi yitwa Annah bari bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo , yivugira ko bakundanye kuva mu 2018.

Sponsored Ad

Christian yaraherutse guca amarenga y’urukundo ruhamye hagati ye na Annah aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze amafoto aherekeresha amagambo y’urukundo, akabwira uyu mukobwa ko yamubereye inkoramutima, Agira ati “Kuva mu 2018! Ndagushimira uko witwaye mu nzira zigoye zose. Iki ni cyo gihe. Inkuru y’urukundo rwa nyarwo. Birabaye.”

Christian yasezeranye n’indi nkumi mu mategeko nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avuga ko uyu musore yamaze gutandukana na Josiane wabaye Nyampinga wakunzwe na benshi mu mwaka wa 2019 muri Miss Rwanda.

Nta gihamya cyagaragazaga neza ko Josiane na Christian batandukanye byeruye, gusa amafoto Christian yaherekeresha amagambo y’urukundo abwira umukobwa witwa Annah ko yamubereye inkoramutima, yasaga n’aca amarenga yo gutandukana na Josiane burundu.

Amafoto menshi Tuyishimire yari ahuriye na Miss Mwiseneza Josiane yarayasibye kuri konti ye ya Instagram asizagazaho macye. Ni mu gihe Mwiseneza Josiane yazinutswe, asiba buri kimwe cyose cyamwibutsa uyu musore.

Tariki 15 Nzeri 2020 nibwo Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss popularity 2019 yambitswe impeta n’umusore bamaze igihe bakundana. Nkuko amashusho atandukanye ndetse n’amafoto yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje muri icyo gihe

Mwiseneza Josiane ni Umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda mu mwaka wa 2019 akaba ndetse ari n’umwe mu bakobwa bavuzwe cyane ndetse akanakundwa na benshi kubera kwigirira ikizere no gukora ibyo abandi batekerezaga ko bitashoboka.


Nyampinga Josiane, Ku munsi we w’amavuko nibwo yaje gutungurwa n’Umukunzi we ndetse banitegura kubana amwambika Impeta ihamya urukundo amukunda ku mugaragaro.

Amakuru twatohoje nuko Christian ari mu myiteguro y’ubukwe bwe na Anne. Ni umukobwa utari mushya kuri we nkuko yabivuze ko bamaranye imyaka itatu bakundana , kandi muri iyo myaka itatu harimo n’iyo yakundanaga akanambikamo impeta Miss Mwiseneza Josiane.

Ibitekerezo

  • Uyu ngo ni Christian ariko ni ikinyendaro kbsa ☹️

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa