skol
fortebet

Inkuru y’umusore w’umunyarwanda wapfiriye muri Canada ikomeje kubabaza benshi mu byamamare mu Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 24, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Inkuru y’urupfu rw’umunyamideli Nkusi Steve ukomoka mu Rwanda , ikomeje gushengura imitima y’abanyarwanda batandukanye bari bamuzi mu bikorwa bitandukanye byo kumurika imideli ,kwiruka ndetse no gusimbuka.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko uyu musore yari kumwe n’inshuti ze ku wa gatandatu bari kwishimisha mu bwato, hanyuma aza gusimbuka agiye koga. Ageze mu mazi, ngo bamubonye amerewe nabi, yananiwe koga, bagerageza kumuvanamo ariko biranga.

Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zo ku wa gatandatu tariki 21 Kanama 2021, nibwo Polisi yamenyeshejwe iby’aya makuru y’uko hari umusore warohamye mu mazi ihita yihutira gutabara. Hakozwe ubutabazi bukomeye bwo mu mazi gusa birangira umurambo we ubuze kugeza n’ubu.

Nkusi Steve yitabye Imana afite imyaka 24

Polisi yo muri Canada mu Mujyi wa Niagra niyo iri gushakisha uyu musore w’umunyamideli ukomoka mu Rwanda, witwa Nkusi Steve, warohamye mu mazi y’ahitwa Sunset Beach mu gace ka St. Catharines.

Urupfu rwa Nkusi rwashenguye abantu benshi yaba inshuti ze n’umuryango we.


N’ubwo ibikorwa byo gushakisha umubiri we bigikomeje, Polisi yamaze gushyiraho nimero ku buryo uwawubona yakwihutira guhita ayimenyesha.

Sandrine Mugeni, mushiki wa Nkusi nawe wihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka, yabwiye CHCH News ko uyu musore yari afite imyaka 24. Ati “Mu muryango wacu wasangaga buri wese amukunda, yakundwaga n’abantu benshi.”

Nkusi Steve yari umuhanga mu kwiruka

Mushiki wa Nkusi yahishuye ko uyu musore wakundaga gufasha abatishoboye yari afite umushinga wo kubakira imfubyi mu Rwanda.

Nkusi Steve yari umusore umurika imideli wabarizwaga muri ‘Angie’s models’ ikorera Ottawa muri Canada.

Nkusi Steve yari umuhanga mu gusimbuka urukiramende

Usibye kumurika imideli, uyu musore yari n’umuhanga mu bijyanye no kwiruka ndetse n’umukino wo gusimbuka.

Uyu mwaka yitabyemo Imana, ni nawo yari arangijemo amashuri ye ya kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo.


Nkusi Steve yitabye Imana yari aherutse kurangiza kaminuza



Nkusi Steve yari umunyamideli wabigize umwuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa